Gloria Mukamabano wa RBA na Uncle Austin wa KISS FM basezeye
Amakuru

Gloria Mukamabano wa RBA na Uncle Austin wa KISS FM basezeye

MUTETERAZINA SHIFAH

February 26, 2026

Abanyamakuru barimo Gloria Mukamabano wakoraga mu Rwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru (RBA) na Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin warega Radio ya Kiss FM, basezeye kuri ako kazi.

Amakuru y’isezera rya Uncle Austin, yamenyekanye binyuze mu itangazo we ubwe yasangije abamukurikira ku mbuga nkotranyambaga kuri uyu wa Kane tariki 26 Gahyantare 2026.

Yanditse ati: “Radiyo ndagukunda kandi nagukundaga kuva kera mu buzima bwanjye, uri igice cy’ubuzima bwanjye kandi bizahora bityo.ariko ngiye gushyira ibitekerezo byanjye kure yawe by’igihe runaka. Kuri buri wese Austin ntakiri kuri radio.”

Muri ubwo butumwa busezera Austin yanagaragaje ko yatangiye gukunda radio akiri muto aho yakoze kuri radio bwa mbere afite imyaka 14 y’amavuko.

Uretse iryo tangazo Austin ntiyagaragaje ibindi yaba agiye kwerekezamo anavuga ko icy’ingenzi ari uko yasezeye kuri radio yakoreraga ibindi abamukurikira baba babitegereje.

Mu 2022 ni bwo Uncle Austin na bwo yari yasezeye kuri Kiss FM, aza kuyisubiraho nyuma y’amezi umunani yari amaze akorera ‘Power FM’.

Austin yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yanavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu 2014. Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi usanzwe akunzwe by’umwihariko mu ndirimbo yakoze mu myaka yo ha mbere.

Nyuma y’amasaha make inkuru yo gusezera kwa Austin igiye hanze, hamenyekeanye ko andi makuru y’uko umunyamakuru Gloria Mukamabano wakoreraga RBA yasezeye.

Amakuru y’isezera rya Gloria Mukamabano yashimangiwe na mugenzi we bakoranaga Robert Makena Cyubahiro, wamushimiye akamugenera ubutumwa bumusezera ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Yanditse ati: “Byari iby’icyubahiro cyane gukorana nawe, Gloria Mukamabano. Mu gihe namaze kuri televiziyo, nti twakoranaga gusa, ahubwo waranyoboraga, ukampugura, kandi ukamfasha gukura no gutera imbere. Nzahora nshimira amasomo wampaye cyane cyane mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’. Nkwifurije ibyiza byose, nshuti yanjye!

Gloria Mukamabano yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru mu 2010, ubwo yakoraga kuri Radio yitwaga Contact FM, aho yavugaga amakuru mu rurimi rw’Igifaransa.

Kuva mu 2012 kugeza mu 2015, yakoreye Radio & TV10, ari na ho yarushijeho kumenyekana cyane nk’umunyamakuru wa radio na televiziyo. kuva mu 2015 kugeza mu 2016 yakoreraga Rayol FM.

Nyuma aza kwinjira muri RBA mu 2016 ari na bwo yaje guhabwa inshingano zo kuba Umuyobozi wa KC2 TV, televiziyo ya kabiri ya RBA, aho yari ashinzwe gukurikirana imikorere ya porogaramu, igenamigambi ry’ibiganiro no guteza imbere ibikorwa byayo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA