Abanyamusanze biteze inyungu ku muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi
Ubukungu

Abanyamusanze biteze inyungu ku muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 21, 2025

Abaturage, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bavuga ko biteze kungukira cyane mu munsi udasanzwe w’ubukerarugendo, ubwo hazaba umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, hazitwa abana 40, biteganyijwe kuba ku itariki ya 5 Nzeri 2025, mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Abanyabukorikori bo mu mujyi wa Musanze bavuga ko biteguye kumurika ibihangano byabo byiganjemo ibikoresho by’ubugeni, imyambaro gakondo n’ibikoresho bigaragaza umuco nyarwanda.

Murekatete Alphonsine, umwe mu banyabukorikori, bo mu murenge wa Kinigi, ni umwe mu bishimiye uyu munsi wo Kwita izina.


Yagize ati: “Kwita Izina ni amahirwe adasanzwe. Abashyitsi baturutse hirya no hino bazatuma ibihangano byacu bigira agaciro kanini kandi tubone isoko rishya, kuko abazungu bakunda imitako yacu dukora hano mu Rwanda.”

Abacuruzi na bo bavuga ko biteze byinshi ku rujya n’uruza ruzaba ruri mu mujyi wa Musanze cyane mu mugoroba wo ku wa 4 Nzeri, 2025 buri bucye bajya kwita izina nk’uko. Hakizimana Jean Damascène, ufite akabari na resitora abivuga.

Yagize ati: “Turimo kwitegura cyane, dusukura aho dukorera aho barira, mu bikoni ndetse twakoze n’igenamigambi y’ibyo tuzategura bikunzwe n’abantu benshi harimo ibiribwa n’ibinyobwa, abafite amaduka na   bo bari mu myiteguro kuko tuzi ko abashyitsi bazaba benshi, muri uyu mujyi. Uyu munsi ni isoko ridusanga aho turi.”

Amahoteli yo muri Musanze nayo avuga ko arimo gushyiraho gahunda yo kuzakira abashyitsi ku rwego rwo hejuru. Ngo hari bamwe kuri ubu batangiye gufata ibyumba kugira ngo bazabone aho barara.

Umwe mu bashinzwe kwakira abashyitsi muri imwe mu mahoteli akomeye yagize ati: “Abakozi bacu bahawe amahugurwa mashya yo kunoza serivisi. Turashaka ko abashyitsi bazagenda bishimira uburyo Musanze yakiriye neza abashyitsi ubu ibyumba byacu ibigera kuri 60% byamaze gufatwa n’abakiliya bo mu Rwanda no hanze yarwo.”

Umwe mu baturage baturiye Pariki yagize ati:
“Ubu dufite amashuri n’amavuriro byubatswe n’amafaranga ava mu bukerarugendo. Turabizi neza ko ingagi ari umutungo wacu twese.”

Ku nshuro ya 20, abantu bose bamaze kwita amazina abana b’ingagi kuvauyu muhango watangira bazaba bahari. Ni igikorwa cyitezweho gusigasira amateka no kugaragaza aho ubukerarugendo bw’u Rwanda buvuye n’aho bugeze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimangiye ko uyu muhango ari amahirwe atagereranywa ku baturage ndetse n’abikorera bo muri aka Karere.

Yagize ati: “Twifuza ko abaturage bose bazakira abashyitsi mu buryo buboneye. Abo mu mahoteli, abacuruzi, abategura amafunguro n’abandi bose bagomba gushyira imbere isuku, ubuhanga n’ubupfura.

Serivisi inoze ni yo izatuma Musanze ikomeza kuba indorerwamo y’ubukerarugendo bw’u Rwanda. Twishimira kandi inungu zikomoka ku musaruro wa Pariki y’ibirunga zikomeje kugera ku baturage bacu mu kubateza imbere.”

Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bumaze guhindura imibereho y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kuko 10% by’amafaranga avamu bukerarugendo bw’ingagi asubizwa abaturage baturiye Pariki, akoreshwa mu kubaka amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza n’ibindi byorohereza abaturage kubera amafaranga ava mu bukerarugendo. Bamwe mu baturage babona akazi nk’abarinzi b’ishyamba, abayobozi b’amatsinda ya ba mukerarugendo,  ndetse n’abafashwa mu mishinga y’iterambere iciriritse, harimo ubuhinzi bugezweho, ubworozi n’ubukorikori.

Mu nshuro 19 uyu muhango umaze kuba kuva mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 397 ni bo bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa kishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.

Raporo yo mu mwaka wa 2024 y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ivuga ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda amadolarii ya Amerika agera kuri miliyoni 647, bigaragaza izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023 bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro ukomoka ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi.

Uyu mwaka hitezwe ko abana b’ingagi 40, bavutse mu mwaka wa 2024 bazahabwa amazina. Abashyitsi barenga ibihumbi 20 baturutse mu Rwanda no mu mahanga ni bo biteganyijwe ko bazitabira, barimo ba mukerarugendo, abashoramari, abahanzi n’abanyamakuru mpuzamahanga. Ibi bituma Musanze iba ahantu hihurirwaho n’Isi yose.

Ibikoresho byo mu bukorikori bitegereje kuzagurishwa mu minsi yegereje kwita izina
Abatwaza ba mukerarugendo n’abanyabukorikori biteze byinshi ku munsi wo Kwita Izina
Abanyabukorikori biteze byinshi ku munsi wo Kwita Izina

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA