Abanyarwanda 161 babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batashye mu gihugu cyabo ku bushake.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, aba Banyarwanda batashye mu Rwanda binjiriye ku mupaka munini wa Grande Barrierre, barimo abana 110, abagabo 13, abagore 38.
Mu gutahuka kwabo byagizwemo uruhare n’umutwe wa M23 na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Masengesho Ntawuruhunga avuga ko batinyaga gutaha bitewe n’amakuru bahabwaga n’abarwanyi ba FDLR ko utashye mu Rwanda yicwa.
Ati: “Nahunze mu 1994 ubu nkaba nabaga i Masisi ahitwa Kilorirwe, twatinze gutaha kubera amakuru baduhaga ko utashye bahita bamwica cyangwa se bakamujyana mu gisirikare ku ngufu bigatuma tugira ubwoba kandi ni abarwanyi ba FDLR babitubwiraga, hari abo dusizeyo dusanze ari amahoro nabo bataha iwabo.”
Mutakambirimana Tharcisse nawe yungamo agashimangira ko batindijwe n’ubwoba baterwaga bwo kugirirwa nabi.
Ati: “Twatinze gutaha kubera amagambo batubwiraga ko abagabo iyo baje mu Rwanda babagiriraga nabi ngo barabica.”
Bakimara kwambuka bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabasabye kugira impinduka mu buzima kuko baje mu Rwanda rutanga amahirwe kuri bose.
Uko tubakiriye ntabwo ariko dushaka kuzongera ku babona umwaka utaha nk’iki gihe, dukwiye kuzasanga mwarahindutse dukeneye ubuhamya buvuga uko abana biga,umubare w’amafaranga umaze kwizigamira, ikibanza kuko muje mu gihugu giha agaciro umuturage.”
Yakomeje asaba guhamagara bagenzi babo gutaha bakazana abana babo babashe kwiga kuko mu Rwanda kwiga atari amahirwe ahubwo ari uburenganzira bwa buri wese.
Kimwe n’abandi Banyarwanda bacyurwa ku bushake bavuye mu mashyamba yo muri RDC, bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu mbere yuko basubizwa mu miryango yabo.
Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadolari ya Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 40 800.
Kuva umutwe wa M23 wafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, byatumye Abanyarwanda benshi babaga muri RDC mu buryo butemewe ndetse n’abari barafashwe bunyago n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, muri bo abagera ku bihumbi bitanu baratashye mu Rwanda.







