Abanyarwanda 2 barangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza
umutekano

Abanyarwanda 2 barangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

ZIGAMA THEONESTE

April 15, 2025

Abanyarwanda babiri, Officer Cadet Mugisha Blaine na Yuhi Cesar barangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst.

Amabasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Jonston yavuze ko abo barangije amasomo bafitiye akamaro Igihigu.

Yagize ati: “Dushimiye cyane ba Officer Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’Igihugu. Tubifurije ishya n’ihirwe.”

Umuhango wo guhabwa impamyabumenyi z’abo banyeshuri wabaye tariki ya 11 Mata 2025 mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst, ni rimwe mu mashuri makuru ya gisirikare yo mu Bwongereza kandi rikaba ari ryo shuri rikomeye ryigishirizwamo abasirikare bato batangira umwuga wa gisirikare mu Ngabo z’u Bwongereza.

Intego y’iryo shuri, nk’uko ryiyemeje, ni ukuba “Ikigo cy’Igihugu cy’icyitegererezo mu bijyanye no kuyobora.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA