Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC
Amakuru

Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC

NDOLI Sitio

October 8, 2026

Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demuokarasi ya Congo (RDC) banyuze ku mipaka ihuza u Rwanda n’icyo gihugu mu Turere twa Rusizi na Rubavu.

Muri 316 bagizwe n’imiryango 99 banyuze ku mupaka wa Grande Barièrre mu Karere ka Rubavu naho 53 bibumbiye mu miryango 14 banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere mu Karere ka Rusizi.

Bamwe muri aba Banyarwanda bavuga ko bahunze mu 1994 ariko bakavuga ko aho babaga bari babayeho nabi ndetse bakaba babwirwaga ko mu Rwanda nta mahoro, bitandukanye nuko bahasanze.

Nsengiyumva Théoneste yagize ati: “Nari ndiho mu buzima bubi cyane kuko nta bwisanzure twari dufite ndetse nta n’imirima dufite ndetse na duke duhinze inyeshyamba zikatudutwara.

Yunzemo ati: “I Masisi twari turi, batubwiye ko mu Rwanda ari amahoro none turatashye dusanze ari amahoro.”

Hakizimana Aléxis yavuze ko ubuzima bwo muri Congo ‘butari bwiza bitewe n’intambara zihorayo, umuntu akagerageza gukora ikintu ariko intambara igatuma ntacyo ugeraho, uyu munsi ntashye ku bushake hamwe n’abana bane, abandi bane bashatse abagore muri Congo.”

Aba Banyarwanda bavuga ko bumvaga amakuru atari meza ndetse hakaba hari ababuze uko bataha kuko bafashwe bugwate n’inyeshyamba cyane cyane umutwe wa FDLR.

Nsengiyumva Théoneste yongeyeho ati: “Usanga bari kwica abantu, bakadutesha umutwe ku buryo nta bwisanzure twari dufite kubera imitwe ya FDLR na za Nyatura aho ngaho mu mashyamba, ariko aho twumviye ihumure turatashye mu rwatubyaye kandi dusanze ari amahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yashimiye aba Banyarwanda bagize amahirwe yo gucika inyeshyamba za FDLR zabafashe bugwate maze abasezeranya ubuzima bwiza.

Ati: “Dufite gahunda za Leta zizabafasha ndetse n’abageze mu zabukuru bakitabwaho ndetse n’abandi bagakora bakiteza imbere, ni na yo mpamvu. Tubashimira ku ruhare rwabo, FDLR iracyahari kandi hari Abanyarwanda yafashe bugwate idashaka ko bataha ariko ubwo aba batashye ni ikimenyetso cy’uko n’abandi bazaza”.

Abo Banyarwanda bose batashye bakaba bacumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Kijote, iherereye mu Karere ka Nyabihu., bakaba biyongereye ku bandi barenga 7 000 bamaze gutahuka bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025.

Abasaga 300 batahutse bava muri RDC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA