U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 419 bari bamaze igihe baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bavuga ko bari barafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro w’iterabwoba wa FDLR.
Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, banyuze ku mipaka ibiri irimo uwa Grande Barrière uhuza Rubavu na Goma, n’uwa Rusizi ya Mbere uhuza u Rwanda na RDC.
Muri bo, 380 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 39 banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere mu Karere ka Rusizi.
Bagaragaje ibyishimo byo gusubira mu gihugu cyabo, bavuga ko biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu, nyuma yo gusanga ubuzima basanzemo butandukanye cyane n’ubwo bari barasize.
Icyimpaye Rachel yavuze ko ubuzima babagamo muri RDC bwari bugoye, burangwa n’intambara n’umutekano muke, ku buryo bahoraga bahunga kandi bakamburwa ibyabo.
Yagize ati: “Hariya ni habi, twahoraga duhunga, nta kwicara hamwe kubera intambara, ndetse inyeshyamba zikatwambura n’ibyo dufite. Ubu turishimye cyane kuko dusubiye mu gihugu cyacu kandi tumeze neza cyane ukurikije uko twakiriwe. Ndasaba bagenzi banjye na bo gutaha maze tugafatanya n’abo dusanze gukomeza kwiteza imbere.”
Nshimiyimana Jean Claude na we yavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe, agaragaza ko ubuzima babagamo mu mashyamba bwari burangwa no guhora bimuka ndetse no kubwirwa amakuru yabateraga ubwoba bwo gutaha mu Rwanda.
Yagize ati: “Batwakiriye neza cyane ku buryo twishimye, bitandukanye n’ubuzima ziriya nyeshyamba zaduhozagamo. Nawe reba guhora ugenda ndetse bakanatubeshya ngo mu Rwanda nta mahoro ahari, utashye baramwica. Urumva se atari ukudufata bugwate? Turishimye cyane kuba tugeze iwacu turi amahoro, kuko hari bagenzi bacu bagiye bapfira mu mashyamba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, Rwango Jean de Dieu, yakiriye abageze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, abashishikariza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.
Yabijeje ko Leta izakomeza kubafasha mu byo bazakenera, harimo no kwita ku burezi bw’abana babo.
Yagize ati: “Murakaza neza mu rwababyaye. Murabona ko ibyo bababwiraga bababeshyaga, hano turi amahoro. Icyo tubasaba ni ugufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu, kandi dufite ubuyobozi bwiza buzakomeza kubitaho mu byo mukeneye, ndetse n’uburezi bw’abana bwagombye kwitabwaho.”
Aba Banyarwanda bose boherejwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, iherereye mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, aho bazahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo gusubira mu miryango yabo.
Biteganyijwe ko bazahabwa ibikoresho n’amafaranga y’ibanze bizabafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Aba biyongereye ku bandi Banyarwanda barenga 7 000 bamaze gutahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Mutarama 2025.
