Abanyarwanda 477 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batahutse mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rusizi na Rubavu, nyuma yo kuvuga ko bari bamaze igihe bahura n’ibibazo bitandukanye birimo umutekano muke, kwamburwa ibyabo no kubuzwa amahwemo n’intambara ziri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Aba Banyarwanda bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026. Bavuze ko ubuzima babagamo muri RDC bwari bwarabaye bubi, ku buryo bamwe batashoboraga gutaha kubera ubwoba bw’intambara n’iterabwoba by’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwiterabwoba wa FDLR.
Nyiransengiyumva Victoria yavuze ko we n’abandi Banyarwanda bari babayeho mu buzima bugoye, aho bamburwaga ibyabo kandi bakabuzwa gutaha.
Yagize ati: “Twabayeho mu buzima bubi igihe cyose. Aba FDLR baratwirukanaga, bakanga ko dutaha, bakavuga ko umuntu wese wagerageza gutaha bazamwica. Twari tubayeho nabi muri za burende. FDLR ni abantu babi cyane, birirwa bambura abantu.”
Yakomeje avuga ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda, ashimangira ko yasanze Igihugu gifite umutekano n’ubuzima butandukanye n’ibyo yari yarumvise akiri muri RDC.
Ati: “Ubu mbona ari byiza kuko uko baruvugaga si ko ndusanze. Batwakiriye neza cyane, naho aho twari turi nta muntu wakwifuza gusubirayo. Icyo nifuza ni uko papa umbyara na we yazataha, ndetse n’abandi bakiri yo bagataha, kuko hano dusanze ari amahoro masa.”
Niyitegeka Alfred na we yavuze ko intambara z’urudaca n’ibura ry’ubuvuzi byari mu bibazo bikomeye yahuye na byo muri RDC, aho yagerageje gutaha inshuro zitandukanye bikanga kubera umutekano muke.
Yagize ati: “Ni intambara z’urudaca, kurwara ukabura aho wivuriza. Nashatse gutaha biranga kubera intambara. Bahora barwana, ariko ubwo tugize amahirwe tugataha tugiye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu cyacu. Abasigaye nabashishikariza gutaha. Umugore wanjye n’abana barasigaye, icyo nababwira ni uko ndi ku mupaka mu Rwanda kandi ari amahoro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, wakiriye bamwe muri aba Banyarwanda ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, yabasabye kwita ku burezi bw’abana babo, anashishikariza abandi Banyarwanda bakiri muri RDC gutaha bagafatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko amakuru atari yo n’ibihuha ari mu bituma bamwe batinya gutaha, kandi ko hari n’abagabo bagikomeje kuba mu mashyamba bari mu mitwe y’abarwanyi itandukanye.
Ati: “Iyo muganira bavuga ko ikibabuza gutaha ari ibihuha, bigatuma bagira ubwoba bwo gutaha. Abenshi mu bagabo baba bakiri mu mashyamba mu mitwe y’abarwanyi itandukanye. Turabasaba kubwira abandi gutaha mu gihugu cyabo, ntabwo bakwiye kuguma mu mashyamba. Twabanje kubahumuriza, tunabakangurira ko nibava mu nkambi bakwiye kujyana abana ku ishuri, kuko hano hari uburezi kuri bose.”
Mu Banyarwanda 477 batahutse, 341 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 136 banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere mu Karere ka Rusizi.
Bose bajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, aho bagiye kwakirwa no gufashwa mu gihe bitegura gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.





