Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi hanakosorwa ibyanditse ku rwibutso
Imibereho

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi hanakosorwa ibyanditse ku rwibutso

KAMALIZA AGNES

April 9, 2026

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanakosorwa ibyari byanditse ku rwibutso bitaboneye handikwaho ko ari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muhango wabereye muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, ku wa 07 Mata 2026, aho bagaragaje ko gukosora ibyari byanditse ku rwibutso ari ikimenyetso cy’ukuri kudashidikanywaho mu kurwanya abagerageza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo n’inyito yayo.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, Gakuba Ernest, yagaragaje akamaro ko kurinda ukuri kw’amateka y’u Rwanda no gukomeza guhangana n’abahakana n’abapfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yihanangirije abagerageza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, anashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga kutabibemerera. Yagize ati “Mube abarinzi b’ukuri, ntimuzemere ko hagira ugerageza gupfobya aya mateka.”

Gakuba yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, kwibuka abayiburiyemo ubuzima bizahoraho kandi ari umusingi ukomeye w’ahazaza. Yongeyeho ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugaragarira muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi ntibusigane no guha agaciro ubutwari n’imbaraga z’abarokotse Jenoside mu kongera kwiyubaka.

Yagarutse ku ntambwe ziri guterwa mu butabera, by’umwihariko icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa cyemeje igihano cyakatiwe Claude Muhayimana wahamijwe ibyaha bya Jenoside, avuga ko ari icyemezo cyibutsa ko u Burayi budakwiye kuba ubuhungiro bw’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA