Abanyarwanda baba muri Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta ya Nigeria n’iz’umutekano, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswa ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo yateguwe.
Mu gikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja ku wa 07 Mata 2026, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Moses Rugema yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe imyaka myinshi, bityo ko Jenoside yateguwe kandi ikageragezwa imyaka myinshi.
Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe imyaka myinshi mbere ya 1994. Abatutsi barakandamijwe, barahezwa, baricwa abandi birukanwa mu gihugu cyabo. Ku wa 7 Mata 1994, umugambi wo kumaraho Abatutsi ushyirwa mu bikorwa, interahamwe zitangira kwica abaturanyi babo kuko amalisiti yari yarateguwe kera. Aho mu minsi ijana 100, hishwe Abatutsi barenga miliyoni.”
Amb. Rugema yashimiye ingabo za RPA- Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kandi zigafasha mu kubaka Igihugu, agaragaza uburyo Jenoside igihagarikwa Igihugu cyari umuyonga ndetse n’urwikekwe mu Banyarwanda ari rwose.
Yavuze ko ubu u Rwanda rwahisemo kubaka ubumwe n’ubwiyunge kandi ko nta ndangamuntu zigaragaza amoko zikirangwa mu Rwanda, ingabo zatsinzwe zikinjizwa mu ngabo za RPF – Inkontanyi hagamijwe kubaka Igihugu.
Amb. Rugema yagaragaje ko nubwo bimeze bityo ariko ko imitwe y’abakoze Jenoside mu Rwanda, ikidedembya mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho ikomeje kubiba ingengabitekerezo y’ivanguramoko, no kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, harimo n’Abanyamulenge, mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ishyigikiwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Yibukije ko gukumira Jenoside ari inshingano za buri wese ndetse asaba ko imvugo “Ntibizongere” (Never Again) iva mu mvugo ikaba ingiro.
Ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe n’uwari uhagarariye Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni muri Nigeria, Beatrice Eyong, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari kimwe bu bihe by’icuraburindi mu mateka ya muntu.
Bwagize buti: “Mu myaka 32 ishize, mu Rwanda habaye kimwe mu bihe cy’icuburindi mu mateka ya muntu. Mu minsi ijana, Abatutsi barenga miliyoni barishwe.”
Yakomeje agaragaza ko Loni itewe ipfunwe ryo kuba Umuryango Mpuzamahanga utaragize icyo ukora ngo utabare abicwaga ariko uzirikana abazize Jenoside, inabasubiza icyubahiro bambuwe, inashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku budaheranwa bagaragaza umutima wa kimuntu bafite.


