Abanyarwanda baba muri Zambia n’u Buhindi bizihije Umuganura
Imibereho

Abanyarwanda baba muri Zambia n’u Buhindi bizihije Umuganura

ZIGAMA THEONESTE

August 2, 2025

Abanyarwanda baba mu bihugu bya Zambia n’u Buhinde bizihije Umuganura, mu birori byibanze ku kwibukiranya kwimakaza ubumwe bw’Igihugu, umurimo unoze, no kubungabunga umuco nyarwanda.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025.

Muri Zambia, ibirori byabereye mu murwa mukuru Lusaka, aho byitabiriwe n’abantu bagera kuri 400, bikaba byarateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kwizihiza Umuganura binyuze mu bumwe, ubufatanye, n’umurimo unoze.

Yabashimiye kwitabira ibyo birori, ashimangira ko Umuganura ari ikimenyetso cy’uburenganzira no gushyigikira Igihugu, anavuga ko uwo munsi wibutsa indangagaciro z’Abanyarwanda zo gukunda Igihugu, ubunyangamugayo n’ubufatanye.

Twagirumukiza Mugwaneza Eric, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Zambia, yashimye uruhare Abanyarwanda bagira mu guteza imbere igihugu cyabo.

Mu Buhinde, ibirori byahuje Abanyarwanda baba mu Mujyi wa  New Delhi no mu bindi bice bitandukanye.

Byitabiriwe n’abantu bagera ku 100 bose hamwe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yavuze ko Umuganura ari umunsi ukomeye mu kumenyekanisha isura y’Igihugu, ubumwe bwacyo, no kuramba k’ubukungu, kandi yashishikarije urubyiruko gukunda umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Abanyarwanda benshi baba mu Buhinde ni abanyeshuri bo muri za kaminuza, bagaragaza ubushake bwo kwitabira ibikorwa by’Igihugu nk’ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kwibohora, Umunsi w’Intwari n’Umuganura.

Ibirori by’Umuganura byaranzwe no kwerekana imbyino n’indirimbo z’umuco nyarwanda, guha abana amata, ndetse n’abakuru basangira ibiribwa n’ibinyobwa.

Umuganura ni umunsi ngarukamwaka mu Rwanda, wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ni wo munsi rukumbi wizirizwaho umuco gakondo ku rwego rw’Igihugu, bikerekana agaciro gakomeye k’amateka n’umuco bifite mu Rwanda.

Uhereye mu 2011 ubwo wongeye gushyirwa mu tariki y’iminsi mikuru y’igihugu, Umuganura wizihizwa buri mwaka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA