Abanyarwanda barenga 200 babaga mu mashyamba ya RDC batahutse
Imibereho

Abanyarwanda barenga 200 babaga mu mashyamba ya RDC batahutse

KAYITARE JEAN PAUL

November 6, 2025

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 223 babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bari barafashwe bugwate na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda batahutse bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo aho babaga barafashwe na FDLR.

Nyuma y’uko FDLR itsinzwe, ibice yarimo bikaba bigenzurwa na AFC/M23, ni bwo bongeye gutekana bafata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda.

Bakiriwe ku mupaka munini uzwi nka La Corniche mu Karere ka Rubavu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yabwiye Imvaho Nshya ko Abanyarwanda 223 bari mu miryango 69 batahutse bagiye guhita bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

MINEMA yavuze ko abataha mu Rwanda bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, baba bazi aho bataha nubwo baba bibuka amazina y’aho bari batuye kera.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri uku kwezi k’Ugushyingo, hamaze gutaha Abanyarwanda 5 168 biganjemo abagore n’abana.

Abatahutse bava mu mashyamba ya Congo, bahabwa ibyangombwa nkenerwa birimo ibiribwa bizabatunga mu mezi 3, kwishyurirwa mituweli, guhabwa indangamuntu ndetse no kuba buri muntu urengeje imyaka 18 ahabwa amadolari ya Amerika 188 (273 483 Frw), uri munsi yayo agahabwa amadolari 113 (164 381 Frw).

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA