Abanyarwanda bemerewe kujya mu Budage bakoreye ikizamini mu Rwanda
Amakuru

Abanyarwanda bemerewe kujya mu Budage bakoreye ikizamini mu Rwanda

Imvaho Nshya

December 23, 2025


Abanyarwanda bifuza kujya kwiga, gukora cyangwa gutura mu Budage bongeye kubona amahirwe, nyuma y’uko Ishuri ry’Abadage ry’Indimi mu Rwanda (Der Sprachen Hub) riherewe uburenganzira bwo gutanga ibizamini bitanga Icyemezo cy’u Burayi ku bize ururimi rw’Ikidage (European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages/ ECL) mu Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Der Sprachen Hub mu Rwanda, Mwizerwa Mulisa, mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko guhabwa uburenganzira bwo gutanga ibizamini bya ECL mu Rwanda bishingiye ku cyizere u Budage bufitiye u Rwanda, gishingiye ku miyoborere myiza irangwa n’ubunyangamugayo n’ubwiza bw’akazi.

Yagize ati: “Icyadufashije kugirirwa icyizere ni intambwe Igihugu cyacu kimaze gutera mu miyoborere myiza ishingiye ku bunyangamugayo n’ubunyamwuga, kuko n’ibizamini bya ECL bisaba by’umwihariko izi ndangagaciro.”

Yakomeje asobanura ko gutangiza ibizamini bya ECL mu Rwanda bigamije korohereza no gufungurira amahirwe abantu bifuza kujya mu Budage, aho mbere byasabaga kujya mu mahanga kubikorerayo.

Ati: “Ubu burenganzira Der Sprachen Hub yahawe buje gukuraho imbogamizi ku bashakaga kujya gukora ibizamini bya ECL mu mahanga, bityo bikorohera Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwiga, gukora cyangwa gutura mu Budage ndetse no mu bindi bihugu bisaba ubumenyi bw’ururimi rw’Ikidage.”

Umuyobozi wa Der Sprachen Hub mu Rwanda yanavuze ko ikizamini cya ECL cy’ururimi rw’Ikidage cyoroshye gusobanukirwa, kandi giteguwe ku rwego rw’ibyo abiga Ikidage baba bategereje, bikabafasha kwipima neza mu bushobozi bwabo.

Ikizamini cya ECL mu Kidage ni ikizamini giteguwe mu buryo bumwe (standardisée), gipima ubumenyi rusange mu rurimi, burimo gusoma, kwandika, kumva no kuvuga.

Ibizamini bya mbere bya ECL biteganyijwe kubera mu Rwanda tariki ya 6 Gashyantare 2026, mu gihe kwiyandikisha byatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2025 bikazarangira tariki ya 6 Mutarama 2026.

Der Sprachen Hub ni ishuri ryigisha ururimi rw’Ikidage ndetse rikanatanga ibizamini bya ECL. Uretse mu Mujyi wa Kigali, rikorera no mu Karere ka Huye na Musanze, rikaba riteganya no gufungura ishami rishya i Rubavu. Kugeza ubu, rifite abanyeshuri barenga 200 biga mu mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mwizerwa Mulisa uyobora ishuri ryigisha Ikidage mu Rwanda yavuze ko guhabwa uburenganzira bwo gutanga ibizamini bya ECL mu Rwanda bishingiye ku cyizere u Budage burufitiye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA