Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya Kabale muri Uganda biyemeje gushyira hamwe bagakomeza gukora ibikorwa biteza imbere u Rwanda.
Babigarutseho mu muhuro wabo wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, bungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere kikanateza imbere n’u Rwanda.
Ni umuhuro witabiriwe n’abakora mu nzego zitandukanye, abikorera, abiga hanze y’u Rwanda n’abakorayo.
Umuyobozi w’urwego rufata ibyemezo (Senate) rw’Abanyarwanda n’Abagande bize muri iyo kaminuza, Mukankusi Ingabire Chantal, wanize muri iyo kaminuza icyiciro cya kabiri (A0) n’icya gatatu (Masters), yabwiye Imvaho Nshya ko biyemeje gushyira hamwe ngo bateze imbere igihugu na bo ubwabo.
Yagize ati: “Guhura kwacu ntabwo ari ubwa mbere, twakomezaga duhura kenshi mbere y’uko icyorezo cya COVID- 19 kiza, twahuraga turi abantu benshi […], kimwe mu cyaduhuje uyu munsi tuba dushaka kuba hamwe ntidutane. Ikindi ibikorwa dukora bigomba gutanga umusaruro, kuko nyuma ya COVID-19 ibikorwa twakoraga ntibyakomeje.”
Yongeyeho ati: “Hari ibikorwa bimwe na bimwe twakoraga nko gukora umuganda, kwegeranya amafaranga tugatangira ubwisungane mu kwivuza ababukeneye, kubakira abakene, tukihuza abarangije kwiga n’abakiga tugasura zimwe mu Nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tukaba twahigira amateka yaranze igihugu cyacu.”
Mukankusi yumvikanishije ko muri bo hari abantu bize muri Kabale University, bamaze kwiyubaka batanga akazi ndetse n’abakigashaka bityo uko kwishyira hamwe bizabafasha mu iterambere.
Ati: “Abadafite akazi tukajya tubarangira. Mwumvise uko bivugaga ko harimo abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye, ni abantu bafite kompanyi zikomeye kandi muri twe harimo abashomeri, byatumye dukomeza gushyira hamwe.”
Abo Banyarwanda bavuga ko ubwo bigaga muri Kabale University bahatangije ibikorwa byo kwimakaza isuku birimo kwigisha, abahiga bo mu bindi bihugu gukora umuganda ku buryo byatumye iyo kaminuza yimakaza isuku kandi nyamara mbere ntayahabaga.
Umuyobozi Mukuru wa Kabale University, Prof. Joy C. Kwesiga, wari wifatanyije n’abo Banyarwanda bayizemo yabashimiye ko bakomeje gufatanya mu guteza imbere u Rwanda bakomokamo na kaminuza bizemo.
Ati: “Ndashaka kubasaba nkamwe, mumaze gutera imbere, nimwirekure mutubwire ibitagenda, ndatekereza ko hari inama mushobora guha kaminuza yacu, mushobora gushima cyangwa kugaragaza ahakiri icyuho kugira ngo tugikosore.”
Yunzemo ati: “Nishimiye ko aba bahoze biga muri Kabale University bahuye, bamwe bafite kompanyi zimaze gutera imbere, abandi bakorera Leta, abandi bakorera hanze y’igihugu, abandi bigayo, turabona ko bafite imishinga ikomeye kandi ishobora guteza imbere abaturage b’u Rwanda, turabasaba ko bakomereza aho.”
Kaminuza ya Kabale University, ni kaminuza ya Leta ya Uganda yatangiye mu 1995 kuri ubu ifite abanyeshuri basaga ibihumbi 8 biga mu mashami atandukanye ya kaminuza icyiciro cya mbere kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bakaba biganjemo abakomoka mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’iyo kaminuza bukaba burimo gutegura gushinga ishami ry’iyo kaminuza mu Rwanda.