Abanyarwanda basaga miliyoni 9 bagejeje igihe cyo gutora, bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, bifuza ko bazakomeza kubayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere 2024-2029, bamaze gutora bavuze ko byabagendekeye neza kandi ko nta mbogamizi bahuye na zo z’uko aya matora yahujwe.
Ni amatora abaye bwa mbere mu Rwanda ahujwe ubusanzwe yabaga mu bihe bitandukanye.
Bamwe mu baturage Imvaho Nshya yasanze kuri site y’itorero mu Kagali ka Kora mu Murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge bamaze gutora, bayihamirije ko batatonzwe n’uko batoreye rimwe Perezida wa Repulika n’Abadepite.
Bavuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yabiteguye neza kuko uje wese asanga abashinzwe amatora, bakamusobanurira uko batora n’aho ayo matora yombi atandukaniye kugira ngo bihitiremo uwo bifuza ko abayobora kandi bakabikora mu mucyo no mu bwisanzure.
Uwimana Beata utuye mu Kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge yagize ati: “Uyu munsi nari nzi ko turi butore Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bansobanuriye, ntabwo byangoye kuko n’ubusanzwe nsanzwe ntora kandi ndabona bimeze neza nishimye.”
Abo baturage babwiye Imvaho Nshya ko bamaze gusobanukirwa neza ko amatora ari ingenzi kandi guhita kwa buri muntu bishimangira Demokarasi.
Uwimana ati: “Njyewe gutora numva ko ari byiza kuko gutora umukandida uzakugeza ku iterembere ni ingenzi kandi ukaba wafunguka mu mutwe kubera imiyoborere myiza.”
Undi na we utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Numva ari igikorwa kimfitiye akamaro, guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida ntabwo byadutonze, kuko hari abayobozi tuzi kandi n’amashyaka, buriya hari uwo wizera n’uwo utizera, ibyo ni ibintu bizwi. Tugomba gutora umuyobozi utubereye”.
Abo baturage kandi bashishikarije bagenzi babo kwitabira amatora kugira ngo bitorere abayobozi bazabageza ku iterambere.
Umuyobozi wa Site y’Itora, ku ishuri rya Leading School, mu Kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, Rukera Aime Bruno yabwiye Imvaho Nshya ko amatora arimo kugenda neza kandi n’abaturage bafite ibibaza byo kutibona kuri lisiti y’itora babafasha kugira ngo batore bisanzuye.
Yagize ati: “Amatora arimo kugenda neza, mu bwisanzure, abafite intege nke, turabafasha mbere, navuga ko ibintu birimo kugenda neza.”
Rukera yavuze ko amabwiriza yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yo korohereza abaturage bose bagatora n’abatari kuri lisiti y’itora bashyirwa ku mugereka, barimo kubyubahiriza.
Yagize ati: “Abaturage twashyize ku mugereka ni abasirikare, namwe abanyamakuru muri mu kazi, abantu bashinzwe umutekano, n’abandi urumva benshi usanga ari abo mu Ntara ya kure kandi wenda ugasanga ni bwo bakimuzana i Kigali amaze iminsi ingahe akora, ntabwo yashoboye kwiyimura kuri lisiti, ubu turabafasha kugira ngo bashobore gutora.”
Kimwe mu byo NEC yasobanuye byatumye Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ahuzwa harimo ko ari uburyo bwo kuzigama ingengo y’imari yayagendagaho.
NEC yavuze ko gukora ayo matora mu buryo butandukanye byatwaraga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 14 none ay’uyu mwaka kuba yarahujwe azatwara miliyari 8 z’amafaramga y’u Rwanda.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nyakanga 2024, aho hatoye Abanyarwanda baba mu mahanga. Kuri uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga, amatora yatangiye saa moya za mu gitondo arasozwa saa cyenda z’igicamunsi.
NEC yasobanuye ko Abanyarwanda barara bamenye uko ibijyanye n’amajwi amaze kubarurwa bihagaze.