Impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zivuga ko zidashaka igihugu cy’u Burundi mu bibazo bya Congo kuko bukomeje kuba muri icyo gihugu, ari na ko bwica Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Izi mpunzi zabigarutseho mu myigaragambyo zakoreye mu Mujyi wa Kigali ku wa 07 Mutarama 2026. Ni imyigaragambyo yakorewe kuri za Ambasade zitandukanye zirimo iya Amerika, Angola, u Bwongereza, New Zealands, iy’u Buyapani n’izindi ziri i Kigali.
Munyakarambi Sebutezi Edison umaze mu Rwanda imyaka irenga 13 mu Nkambi ya Kigeme i Nyamagabe, yavuze ko bafitiye icyizere za Ambasade kandi ko zizabafasha kubwira ubutegetsi bwa RDC kumva ko na bo bafite uburenganzira kandi bakeneye ubutabera no gutaha.
Yahamirije Imvaho Nshya ko ubwo bigaragambyaga bageze kuri Ambasade y’u Burundi ariko ntibushake no kubavugisha mu gihe ngo ari bumwe mu bihugu Abanyekongo badashaka ko byinjira mu bibazo bireba Abanyekongo.
Ati: “U Burundi ntidushaka ko bujya mu bibazo by’Abanyekongo kuko ntabwo buzi uburemere bw’ibibazo twebwe Abanyekongo dufite.”
Yahishuye ko ubwo bigaragambyaga bageze kuri Ambasade y’u Burundi mu Mujyi wa Kigali ariko ntibubakire. Hiyongeraho ko ubwo baherutse kwigaragambya bitabagendekeye neza kuri iyi Ambasade kuko bahamaze isaha batarakirwa.
Ati: “Tubona Ambasade y’u Burundi ifitanye gahunda na RDC kuko n’igisirikare cy’u Burundi cyabaye muri Congo mu gihe Ingabo zari mu butuma bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) […] abandi bavuye mu bice barimo nka Uganda ariko u Burundi ntabwo bwigeze burekura ibyo bice nka Mushaki n’ahandi.
Uyu munsi u Burundi bukomeje kuba ku izima rya mbere, ni na yo mpamvu batatwakira. Ni cyo kidutangaza kuko ntabwo tuzi impamvu bihambira bumva ko Congo yakomeza kugira umutekano muke, no kumva Umunyekongo yaguma mu buhunzi.
Ubushize twarahageze (Ambasade y’u Burundi) tubabwira icyari kituzanye bo bagira ngo tuje guhangana kandi twebwe kwari ugutanga ubuhamya gusa ariko tunabagayira yuko bivanga mu bibazo byacu, banga kutwakira.”
Bifuza ko ibihugu bitakomeza guceceka ngo Umututsi, Umuhima n’Umunyamulenge atotezwe, cyangwa yicwe azira uko yavutse, n’usa na we ahigwe.
Munyakarambi avuga ko ingabo z’u Burundi ubwo SADC yari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byarangiye itashye ariko ingabo z’Abarundi zigasigara zonyine muri Congo.
Ati: “Ntabwo tuzi icyo basigaye bakora. Nk’ejobundi Uvira ifatwa na AFC/M23 Twirwaneho, twabonye uruhande Abarundi bahagazemo kugeza n’uyu munsi.
Turashimira AFC/M23- Twirwaneho babonye ko dukomeje gutotezwa, turavukana ni abavandimwe bacu nka Gen. Makenga iwabo ni i Nyanzare, Congo iramuzi ko ari Umunyekongo, yakoreye n’igisirikare cya Congo baramuzi, ni uko yabonye atakomeza kugendera muri icyo kigare, arahaguruka n’abandi bari kumwe na we bafata intwaro.”
Avuga ko impunzi z’Abanyekongo zishengurwa nuko amahanga abwira AFC/M23 Twirwaneho gusubira inyuma, ibintu zifata nk’ibizikomeretsa.
Agira ati: “Ni ukudukomeretsa kandi agace bayoboye ari ko gace dukomokamo ari na ko karimo umutekano kandi nta vangura bakora, umunyekongo wese uri muri ako gace aratekanye.
Icyizere cyo gusubira kuri gakondo yacu turagifite, ikibazo dufite ni icyo cyo kugira aho bagaragaza ko bamaze kuhafata amahanga akitambika, agasiba kwitambika mu bibazo ahubwo akitambika aho babona hari umutekano, bashaka ko basubira inyuma.”
U Burundi bwanywanye n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, ubwo yari kumwe n’abarwanashyaka ba CNDD-FDD, yagaragaje ko nta mutwe wa M23 ubaho ahubwo ngo ari u Rwanda rurwana muri Congo.
Ubutegetsi bwa Congo bwavuze igihe kirekire ko burwana n’u Rwanda bukavuga ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari Abanyarwanda.
Ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye bituma Perezida Evariste Ndayishimiye yohereza abasirikare barenga 20 000 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23- Twirwaneho bwavuze ko aba basirikare bagose Abanyamulenge bari bavuye guhaha, babashinja gutwara imbunda mu bikapu byabo. Icyo bafashe ku ngufu abagore banicamo abaturage babashinja gukorana n’abo bita Umwanzi.
Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ubwe yivugiye ko ubwo Uvira yafatwaga n’igisirikare cya AFC/M23 Twirwaneho (ARC) ubwato bwakoreshejwe bwazanywe n’imodoka z’u Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Uvira si M23 ni u Rwanda. […] Uvira niba Abanyarwanda bahafashe, imipaka irafungwa nk’i Gasenyi no kuri Ruhwa, ntimuvuge ngo nzajya i Uvira, uzajyayo gukora iki? Igihugu kirindwa ku mpamvu zose zishoboka.”
Impuguke mu bya Politiki zivuga ko uku gukomeza kwigizayo Abanyekongo bakabita ko ari Abanyarwanda, bigaragaza umugambi mubi ubutegetsi bwombi bufitiye Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.