Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu 2016-2023, ibyaha byo kunyereza umutungo, gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’ibyaha bya ruswa, byahombeje Leta igihombo cya miliyari 10.4 Frw, muri ayo hamaze kugaruzwa miliyari 2.2 Frw.
Ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta byahombeje igihugu arenga miliyari 7.4 Frw, ibyaha byo gutanga amasoko bitanyuze mu ipiganwa biyihombya arenga miliyari 1.8 Frw, ibyaha bya ruswa bihombya igihugu miliyoni 186 Frw.
Ni mu gihe kuva mu 2013-2025 hamaze kugaruzwa 15 400 000 000 Frw. Umwaka wa 2021/2022 ni bwo Leta yagaruje amafaranga menshi kuko yagaruje 3 300 000 000 Frw hakaba hakiri 16 600 000 000 Frw zigikurikiranwa nk’umwenda ugomba kwishyurwa n’abatsinzwe imanza baburanaga na Leta, naho 8 400 000 000 Frw zo ngo byamaze kugaragara ko zitazishyurwa.
Perezida wa Komisiyo y’umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta, PAC, Hon Valens Muhakwa, avuga ko hari amakosa avamo ibyaha bituma bamwe mu bayobozi bagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe ibyagushije Leta mu gihombo.
Agira ati: “Muri raporo uko tugenda tuzishyikirizwa tubona ko hari ibikorwa biba byarabayemo bishobora no kuvamo amakosa yabyara ibyaha byo kunyereza umutungo.
Ni yo mpamvu burya no mu myanzuro dushyikiriza Inteko rusange ngo ifateho imyanzuro ibone gushyirwa mu bikorwa. Buriya haba harimo igice cy’imyanzuro ishyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo nabwo bukurikirane mu butabera abo tubona bakekwaho ayo makosa yabyara ibyaha.”
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 urangiye, dosiye ubushinjacyaha bwakiriye zigaragaza ko uburemere bw’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu bikomeje kwiyongera.
Umushinjacyaha Mukuru Angelique Habyarimana agira ati: “Mu byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1 252, muri zo 1 153 zafatiwe umwanzuro bivuze ko bihwanye na 92% by’amadosiye yose yakiriwe.”
Mu manza 620 zasomwe, ubushinjacyaha bwashoboye gutsindamo 521.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko abanyereza umutungo wa Leta badakwiye kwihanganirwa.
Agira ati: “Iyo ufashe raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, ndabyemera nanjye kuko tujya tuyisesengura, hari icyaha ureba ukabona mu by’ukuri harimo amakosa y’akazi ntabwo harimo icyaha cyatuma bakurikiranwa ariko noneho kuki ayo makosa akugaragaraho ukaguma aho, ni wowe kampara?
Wari ukwiye kuba wigiye ku ruhande ukabisa n’abandi banyarwanda bakagerageza kuko abaturage erega twagutereye icyizere, wakabaye nawe ubona ko uhicaranye umugayo. Bigufunga, biguca amande ariko nibagukure muri uwo murimo.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko imbaraga Leta ikomeje gushyira mu bikorwa byo gukurikirana abanyereza umutungo w’igihugu.
Umukozi ushinzwe imanza za Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Spéciose Kabibi, agaragaza ko ikibagora ari uko abatsindwa imanza usanga imitungo yabo iba yaranditswe ku bandi bantu bityo Leta ibakura icyo yiyishyura.
Abandi yerekana ko baba baratanze imitungo yabo nk’ingwate mu mabanki n’ibindi, icyakoze yemeza ko abanyereza umutungo w’igihugu ntaho bazacikira Ubutabera.
Ati: “Hari abishyura, hari abo tugirana amasezerano yo kwishyura mu byiciro bakayubahiriza ariko na ba bandi badashobora kwizana nabo tukagera ku mitungo yabo igashyirwaho itambama, batashobora no kuza bikagera n’aho imitungo yabo itezwa cyamunara.”
Akomeza agira avuga ati: “Ubutumwa tuba dushaka gutanga, ni ukuvuga ngo aho muri hose, mu gihe cyose hari amafaranga mwaciwe, ni uko tuzabageraho, mwakwihisha he, mwajya he, tuzabageraho.
Icyiza n’uko mwakwegera Leta mukayishyura ku neza cyangwa se tukumvikana uburyo mushobora kugenda mwishyura mu byiciro.”