Abanyeshuri 1500 bagiye guhabwa inkunga yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro
Ubukungu

Abanyeshuri 1500 bagiye guhabwa inkunga yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro

ZIGAMA THEONESTE

March 25, 2024

Muri gahunda yo kongera umubare w’abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyingiro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB) cyatangaje ko hari gahunda yo kurihira abanyeshuri 1500, bakomoka mu miryango y’amikoro make mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro na gahunda z’amasomo y’imyuga y’igihe gito ya (TVET).

Umuyobozi Mukuru wa RTB Eng. Umukunzi Paul yatangaje ko iyo ari gahunda yatangijwe mu mwaka ushize wa 2023 na Leta y’u Rwanda n’Iy’u Budage binyuze muri Banki y’Iterambere KFW.

Yavuze ko kurihira abo banyeshuri bitagamije kubaha amahirwe yo kwiga gusa, ahubwo ko ari na guhunda yo guteza imbere impano zabo.

Eng. Umukunzi yavuze ko uyu mushinga biteganyijwe ko uzarihira abanyeshuri 4000, biga mu mashuri y’ubumenyi ngiro mu byiciro byisumbuye kuva ku cya 3 kugera ku cya 5.

Umubare w’abazarihirwa n’umushinga mu cyiciro cya mbere, wariyongerye uva ku banyeshuri 218 ugera ku 1500.

Umukunzi yavuze ko harimo kongerwa abafatanyabikorwa kugira ngo abanyeshuri 4000 bazagerweho n’iyo nkunga.

Agaruka ku bigenderwaho kugira ngo abanyeshuri bemererwe guhabwa inkunga, Eng. Umukunzi yavuze ko ari abanyeshuri batsinze neza ibizamini byo mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye bakabona amanota meza ariko bakaba bakomoka mu miryango ifite amikoro make itashobora kubarihira mu byiciro bikurikirho.

Guhitamo abo banyeshuri kandi bikorwa hashingiwe ku manota umunyeshuri yagize mu bizamini bya Leta ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikabafasha mu kugena abanyeshuri bahabwa inkunga kuko ari yo izi neza imiryango itishoboye bakomokamo.

Yagize ati: “Inkunga ku banyeshuri ikubiyemo ibintu byinshi harimo amafaranga y’ishuri n’ubwishingizi, ibikoresho by’ishuri, ibikoresho bakoresha mu buzima busanzwe bwo ku ishuri, abafasha mu ngendo n’andi bifashisha mu bijyanye n’uruganda rw’imyigire bakoreramo”.

Amashuri yagenewe inkunga yavuye kuri 14 agera kuri 50 arimo ESTB Busogo, Kabutare TSS, Nelson Mandela TSS, Mpanda TSS, Gisovu TSS Giheke TSS, Gisovu TSS Giheke TSS na ST Joseph Birambo TSS, Muganza TSS, IPRC Karongi, IPRC Ngoma, Rubengera II TSS,

Hari kandi HVP Gatagara TSS, Ecole Technique St Kizito Save, EFA Nyagahanga, EAV Rushashi, Father Ramon Kabuga TSS, ES Kinazi TSS, Mibirizi Saint Augustin TSS, Gatumba TSS, Kabona TSS, Rwaza TSS, Kayenzi TSS, Shangi TSS, Don Bosco Nyamagabe TSS, Kisaro TSS, Janja TSS, Ngarama TSS, na Bukure TSS.

Hari Cyumba TSS, EAV Ntendezi, Cyanika TSS, Bumba TSS Kinazi TSS, Kavumu TSS, Busasamana TSS, ES Bishyiga, Kibeho TSS, Nyamirama TSS, Rwabuye TSS, APENA TSS, Nyabikenke TSS, Kiyumba TSS, Kibihekane TSS, EAV Kivumu, Shonga TSS, Bigogwe TS, na Ecole Secondaire Technique de Gisenyi (ESTG).

TANGA IGITECYEREZO

  • NeuroTest reviews
    March 25, 2024 at 6:02 pm Musubize

    “Hello there! I recently noticed that you’ve taken the time to visit my website, and I wanted to express my gratitude by returning the favor. As I’m constantly seeking ways to improve my site, I believe it would be beneficial to incorporate some of your ideas into my design and content strategy. Your input would be greatly appreciated, and I’m open to any suggestions you may have. Thank you for your interest, and I look forward to hearing from you!”

    • Nambajimana Ryvine
      June 8, 2025 at 4:46 pm Musubize

      Mbanje kubasuhuza .nabasabaga ubufasha bwo kwiga narayacishirije kumpamvu zitarizange kuberaibibazo nifuzagako. Mubyubahirobyanyu mwamfashankasubirakwiga mwabamungiriyeneza murakoze lmana ikomezeibanenamwe

      Bayobozi mubyubahirobyanyu mbanjekubasuhuza impamvuinteyekubandikira navuyemwishurintabishaka kuberaibibazobyomumuryango none bayobozi mubyubahirobyanyu nabasabagaubufasha mungiriyeneza mubyubahirobyanyu mwamfasha nkasubiraku ishuri. Mwabamungiriyeneza murakoze nicyocyifuzonarimfite murakoze imana I bane namwe

  • ISHIMWE EGIDE
    December 26, 2024 at 7:34 pm Musubize

    Ndi umunyeshuri utuye mu karere ka ngororero umurenge wa ngororero akagari ka kazabe umudugudu wa ngororero nkaba niga ku kigo EAV KIVUMU TSS nkaba niga PWO none umubyeyi wange akaba yararwaye kanseri yibere none kubera amikoro make nange ndasaba ubufasha

  • Joseph Bicamumakuba
    July 20, 2025 at 7:36 am Musubize

    Ushaka kwiyandikisha anyura he abisaba nde azana iki?muduhe e mail

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA