Abanyeshuri 255 498 biga mu yisumbuye bagiye gukora ibizamini bya Leta
Amakuru

Abanyeshuri 255 498 biga mu yisumbuye bagiye gukora ibizamini bya Leta

KAMALIZA AGNES

July 8, 2025

Abanyeshuri 255 498 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, (O’Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) by’umwaka wa 2024/2025 bizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga, bikazasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko mu cyiciro rusange, hiyandikishije abakandida 149 134 barimo abakobwa 82 412 n’abahungu 66 722.

Mu cyiciro cya kabiri hiyandikishije 106 364 barimo 101 081 biga mu mashuri asanzwe, barimo abakobwa 55 435 n’abahungu 45 646 n’abandi 5 283 bigenga barimo abakobwa 3 382 n’abahungu 1 901.

Ni mu gihe abafite ubumuga ari 459 biga mu cyiciro rusange na 323 bo mu cyiciro cya kabiri.

NESA yatangaje ko ibyo bizamini bizakorerwa kuri site 1,595 ziri hirya no hino mu gihugu zisanzwe zikorerwaho ibizamini bya Leta.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri bazakora uyu mwaka   biyongereyeho 19 926 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje, aho abakoze bari 235 572.

Ku wa 09 Nyakanga 2025, abanyeshuri bo mu yisumbuye 255 498 bazakora ibizamini bya Leta

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA