Abanyeshuri 50 muri 315 bari barashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro muri Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize basanzwe ku ishuri bigagaho muri leta ya Niger, batorotse ndetse bashyikirizwa imiryango yabo.
Ishyirahamwe ry’Abakirisitu muri Nigeria, (Christian Association of Nigeria) ryemeje ko abo bana bashyikirijwe imiryango yabo ariko ibikorwa byo gushakisha abandi 265 barimo n’abarimu 12 bigikomeje.
Abayobozi mu Ntara zitandukanye muri Nigeria bategetse ko amashuri afungwa by’agateganyo nyuma y’ishimutwa ry’abo bana ndetse n’abandi bakobwa 25 bari baherutse gushimutirwa muri leta ya Kebbi.
Ibyo kandi byabaye nyuma y’iminsi mike abantu 38 bashimutiwe ku rusengero muri leta ya Kwara ndetse babiri muri bo baricwa nkuko ubuyobozi bw’iyo Ntara bwabyemeje.
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yategetse ko abapolisi 30 000 n’abandi bose bari mu mirimo yo kurinda abakomeye, (VIP) basubizwa mu nshingano zo gucunga umutekano mu bice by’ibyaro bikunze kwibasirwa n’ibitero.
Inzego z’umutekano zatangaje ko abo bagizi ba nabi binjiye ku ishuri ry’Abihaye Imana Gatolika rya St Mary’s ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu masaha y’igitondo bahita bashimuta abo bana.
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV yagaragaje akababaro atewe n’abo bana bashimuswe asaba ko barekurwa kandi abayobozi bagafata ingamba.
Iri shimuta rikomeye ribaye nyuma y’irindi ryabaye mu 2014, aho umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram washimuse abanyeshuri b’abakobwa 276 mu mujyi wa Chibok.
Icyo gikorwa cyateje impagarara ku rwego mpuzamahanga bihagurutsa Michelle Obama wari umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe, bituma bamwe barekurwa ariko abandi 100 bakomeza kuburirwa irengero.