Abanyeshuri b’Abanyarwanda batangiye amahugurwa muri Arsenal FC
Amakuru

Abanyeshuri b’Abanyarwanda batangiye amahugurwa muri Arsenal FC

SHEMA IVAN

October 30, 2025

Abanyeshuri 15 b’Abanyarwanda babarizwa mu mushinga wa Isonga batangiye amahugurwa ya Arsenal igamije guteza imbere impano z’abato yiswe “Arsenal Academy Training Experience.’

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 27 azageza ku ya 31 Ukwakira 2025, ari kubera i Londres mu Bwongereza ku bibuga bitandukanye bya Arsenal.

Aba bana bari kumwe n’abatoza babo, biteganyijwe ko bazakorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal, bakine imikino itandukanye ndetse banasure Emirates Stadium.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Arsenal irenze kuba umupira w’amaguru gusa.

Ati: “Turi gukorana na Arsenal kugira ngo dufashe abakiri bato gukura, kwiga ubumenyi bushya ndetse no kugaragaza icyo bashoboye. Iyi mikoranire ntabwo ari umupira w’amaguru gusa ahubwo ni ugushyigikira urubyiruko ndetse no kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’amahirwe menshi.”

Arsenal FC ikorana n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018, aho binyuze muri iyo mikoranire iyi kipe yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo, isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Abanyeshuri 15 b’u Rwanda bitabiriye amahugurwa ya Arsenal agamije guteza imbere impano z’abakiri bato
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnson Busigye, yasuye aba banyeshuri bitabiriye amahugurwa ya Arsenal FC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA