Abanyeshuri barenga 220 000 mu mashuri abanza bagiye gukora ikizamini cya Leta
Uburezi

Abanyeshuri barenga 220 000 mu mashuri abanza bagiye gukora ikizamini cya Leta

KAYITARE JEAN PAUL

June 27, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri bagera kuri 220 840 bo mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu, bazatangira gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2024/2025.

NESA yavuze ko ibizamini bizatangira tariki 30 Kamena kugeza tariki 03 Nyakanga 2025, mu cyumweru gitaha.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena, rigira riti: “Uyu mwaka, abanyeshuri 220 840 bazakora ibizimani.”

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko 120 635 muri abo, ari abakobwa, naho abahungu ni 100 205. Ibi bigaragaza urugendo rufite icyo ruvuze no kwiyemeza kw’igihugu ku burezi kuri bose.

Mu banyeshuri barenga 200 000, abagera kuri 642 ni abanyeshuri bafite ubumuga. Bazahabwa ikizamini kiri mu nyandiko izwi nka ‘Braille-ready’ by’umwihariko ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Aba banyeshuri bazahabwa inyandiko ziri mu nyuguti nini ndetse bongerwe n’igihe cyo gukora ibizamini ugereranyije n’abandi banyeshuri badafite ubumuga.

Umwaka ushize w’amashuri wa 2023/2024 abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta banganaga na 91.713 ariko hakaba harakoze gusa 91.298 bangana na na 99,5%.

Ku ngingo yo kuba hiyandikisha benshi ariko bose ntibakore, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati aherutse gusobanura ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi cyangwa guta ishuri.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bwa 2022 yagaragaje ko abana bataye ishuri icyo igihe bangana na 177.119.

Yanagaragaje ko mu mwaka wa 2019 abana b’abahungu bafite nibura imyaka 12, abagera kuri 13.4% bataye ishuri mu gihe abakobwa ari 5.2% ariko iyo mibare y’abakobwa igenda yiyongera bitewe n’uko bakura.

 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA