Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 220 byo mu Turere twose two mu Mujyi wa Kigali batangiye guhabwa amasomo ajyanye n’indangagaciro z’ubutwari na gahunda zo gukunda Igihugu.
Ni amasomo batangiye guhabwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026 hagamijwe kubategurira gukurana imyitwarire myiza igendera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangaje ko hari umusaruro rwiteze kuri ubwo ubwo bukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’ubutwari mu bakiri bato ku buryo bazavamo Abanyarwanda bazima beza bafitiye Igihugu akamaro ndetse n’imiryango yabo.
Rwaka Nicholas ushinzwe Ishami ry’ubushakashatsi muri CHENO, yagize ati: ‘’Hari icyizere cy’uko aya masomo arebana n’indangagaciro z’ubutwari azatuma bakurana umuco w’ikinyabupura, kunga ubumwe, n’iyindi myitwarire izira kirazira, maze bazagere ikirenge mu cy’abakurambere b’intwari bitanze batizigama.”
Ubukangurambaga abanyeshuri batangiye guhabwa buranagaruka ku kwirinda ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, bukaba burimo gukorerwa mu bigo by’a mashuri, ku ikubitiro bwatangiriye mu Karere ka Kicukiro muri uku kwezi k’Ukwakira ariko bukazakomereza no mu bindi bigo byo hirya no hino mu Gihugu.
Kuri uyu wa Kane ubwo bukangurambaga bwahereye mu mashuri yo mu Kigo cy’Ishuri Ribanza (Ecole Primaire) rya Saint Vincent de Paul, GS Kicukiro n’Ishuri Ryisumbuye (Ecole Secondaire) rya Saint Patrick aherereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Ku ikubitiro bahawe ibiganiro byibanze ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo Gukunda Igihugu, Kunga Ubumwe, Gukunda Umurimo Unoze, Kurangwa n’Ubupfura n’izindi.
Abanyeshuri bibukijwe ko kuba Intwari y’Igihugu bituma umuntu agira ubuzima bwiza, bityo basabwe kwirinda ibyabwangiza byose nko kunywa ibiyobyabwenge, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ubusinzi, ubwomanzi n’ibindi.
