Abanyeshuri 17 n’abarimu babo bo mu ishuri rya Tangen High School ryo mu gihugu cya Norvege bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw’icyumweru, rugamije kumenya no gusobanukirwa amateka yarwo n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni muri gahunda yiswe “Visit Rwanda Educational Tour Initiative”, igamije kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusobanukirwa urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu bumwe n’ubwiyunge, no kumva inshingano z’urubyiruko mu kubaka amahoro arambye.
Iyi gahunda yateguwe n’Ishami Foundation ku bufatanye n’Aegis Trust, igamije guhuza uburezi ku mateka ya Jenoside, gusura inzibutso, kuganira n’abarokotse Jenoside, no kugirana ibiganiro n’inzego za Leta ku miyoborere, ubutabera no gukumira Jenoside.
Umuyobozi wa Ishami Foundation Eugene Murangwa yatangaje ko urwo rugendo rugamije , kongerera abanyeshuri ubumenyi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusesengura uruhare mpuzamahanga n’aho inzego zananiwe gukumira Jenoside, gusobanukirwa ingamba z’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge, guteza imbere ibiganiro by’urubyiruko ku miyoborere n’ubwenegihugu no gutoza urubyiruko ubutwari bwo guharanira ukuri no gukumira amacakubiri.
Ibi byose bigaragaza ko kwibuka atari ugutekereza ku byabaye gusa, ahubwo ari no gufata inshingano zo kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri.
Abanyeshuri basuye ahantu hatandukanye hafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside, harimo ETO Kicukiro (ubu ni IPRC Kicukiro), urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Muri ETO Kicukiro, bahahwe ubuhamya ku ngaruka zo gutereranwa n’umuryango mpuzamahanga mu 1994, n’inshingano z’ubuyobozi n’abaturage mu bihe by’amage.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bigishijwe ku mizi y’amacakubiri, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’uko Isi yabyitwayemo.
Basuwe kandi SEVOTA – Garden of the Righteous, ikigo cyita ku kuzirikanwa abagize ubutwari mu kurokora abandi no gufasha abarokotse cyane cyane abagore.
Muri urwo rugendo abo banyeshuri bateye ibiti nk’ikimenyetso cy’ubucuti, amahoro n’ubwiyunge.
Abanyeshuri banitabiriye Umuganda i Nyamata mu Karere ka Bugesera, bafatanyije n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bibereka akamaro k’ubufatanye mu kubaka igihugu.
Babonye ko iterambere n’ubwiyunge bushingira ku ruhare rwa buri muturage.
Bagiranye kandi ibiganiro n’inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Ibiganiro byibanze ku bumwe bw’Abanyarwanda (kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda), diplomasi y’u Rwanda nyuma ya Jenoside, n’uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
Igice cy’ingenzi cy’uru rugendo ni uguhura kw’aba banyeshuri n’abo muri Rwanda Children Christian School y’i Ntarama mu Karere ka Bugesera, ikorera mu Muryango Gasore Serge Foundation.

Ibiganiro byabo bigamije gusangira ubumenyi ku mateka, indangagaciro z’ubumwe n’uruhare rw’urubyiruko mu gukumira amacakubiri n’urwango.
Bakoze ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imikino, n’amasomo ku buyobozi bw’urubyiruko n’ubwiyunge bushingiye ku mateka.
Nyuma y’uru rugendo, biteganyijwe ko abanyeshuri bazaba bafite ubumenyi buhagije ku mateka ya Jenoside, gusobanukirwa imiyoborere ishingiye ku butabera n’ubwiyunge, no kwiyemeza kuba abayobozi b’ejo hazaza bashyira imbere amahoro n’ubwenegihugu bufite inshingano.
Iki gikorwa kigamije kandi gushyiraho ubufatanye burambye hagati y’amashuri yo mu Rwanda n’ayo mu mahanga, hagamijwe guteza imbere uburezi ku mateka ya Jenoside no gutoza urubyiruko uruhare mu gukumira Jenoside ku isi hose.






