Abanyeshuri 12 baturutse muri Kaminuza ya Georgetown yo muri Qatar (GU-Q) banyuzwe n’ibyo bungukiye mu rugendoshuri rw’icyumweru bagiriye mu Rwanda rugamije kwigira ku mateka y’u Rwanda n’imiyoborere yarwo.
Ni amasomo bateguriwe yo hanze y’ishuri agize isomo ryimbitse ku Miyoborere na Sosiyete y’u Rwanda hagati y’ikinyejana cya 16 n’icya 21 bigishwa n’impuguke mu mateka y’Afurika Mwarimu wungirije Dr. Phoebe Musandu.
Bavuga ko uru rugendoshuri rw’icyumweru bakoreye mu Rwanda rutazibagirana kuri bo kuko rwabashije kubafasha guhuza ubumenyi bungukiye mu ishuri n’ubuzima bwo ku kibuga.
Bafize amahirwe yo kwiga byinshi ku mateka ya mbere y’ubukoloni y’uko ubwami bwayoboraga, bagaruka ku bukoloni na nyuma yabwo kugeza uyu munsi.
Abo banyeshuri binjiye cyane mu mateka yijimye y’u Rwanda ndetse no ku iterambere igihugu kiriho uyu munsi, bahuza amateka n’ukuri guhari uyu munsi.
Mu ruzinduko rwabo, baganiriye imbonankubone n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abayobozi muri Guverinoma n’abaturage babasobanuriye amakuru ku iterambere ry’amateka, umurage w’umuco n’impinduka zikomeje kugaragara mu iterambere.
Nafisa Sagdullaeva, umwe muri abo banyeshuri, yagize ati: “Kwigira ku hahise h’u Rwanda byari ingirakamaro cyane, kuko amateka yumvikana ukundi iyo uyabwirwa n’abayabayemo, atari ukuyiga gusa.”
Yakomeje avuga ko icyo atazibagirwa ari uburyo abantu bavugana ukuri kwinshi amateka yabo, ariko bakanaharanira ahazaza habo bifitiye icyizere.
Ati: “Imbaraga, umucyo n’urukundo bigaragarira mu buryo u Rwanda rwiyubatse byanyigishije byinshi ku kwihangana, ubuyobozi n’imbaraga iri mu guhitamo kunga ubumwe buri munsi.”
Mu byari bigize urwo rugendoshuri harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi birari by’amateka n’umuco.
Iryo tsinda ryanasuye n’uduce nyaburanga nka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ingoro Ndangamurage ndetse no mu Rukari i Nyanza.
Mwarimu wungirije Musandu, yagize ati: “Amateka y’u Rwanda atanga amasomo menshi kuri twese.”
Iri tsinda ry’abanyeshuri ryanyuzwe n’uburyo Abanyarwanda bakomeje gukora ubudahwema baharanira kurenga amacakubiri n’inzangano byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biboneye ko urugendo rw’iterambere rwajyanye no komorana ibikomere, kubaka Igihugu cy’abantu bareshya kandi bakagiteza imbere ntawusigaye inyuma, ndetse no guharanira u Rwanda buri wese yibinamo kandi afite ubushake bwo kurinda no kurwubaka.
Iryo somo ryo hanze y’ishuri ndetse n’ingendo zose bakoze byafashije abanyeshuri biga ibya Politiki Mpuzamahanga kurushaho gusobanukirwa n’amateka y’ibinyejana bitandatu y’u Rwanda.
Abo banyeshuri baboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda, Ambasade y’u Rwanda muri Qatar ndetse n’abandi bose bitanze ngo uru rugendoshuri rushoboke.