Abanyeshuri n’abayobora ibigo basabwe kwitwararika bategura PISA
Uburezi

Abanyeshuri n’abayobora ibigo basabwe kwitwararika bategura PISA

ZIGAMA THEONESTE

March 20, 2025

 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri,  NESA cyasabye abanyeshuri n’abayobora ibigo by’amashuri, kwitegura neza isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri (PISA).

PISA isuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza, na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima bwa buri munsi.

Iri suzuma rikorwa buri myaka itatu, rigatanga amakuru afasha ibihugu kunoza ibikorwa by’uburezi no guteza imbere imyigire.

NESA iri mu bukangurambaga bwo kwitegura PISA, mu bigo by’amashuri, ku bayobozi b’Inzego z’ibanze, abayobora n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yasabye abanyeshuri gukora ibishoboka byose bakazitwara neza.

Yagize ati: “Nibaba barimo gukora iryo suzuma, bazatekereze ko bahagarariye igihugu. Mu isuzuma ry’igerageza twakoze mu mwaka ushize, twasanze, hari abanyeshuri barikora bataryitayeho.”

Abayobora ibigo by’amashuri NESA yabasabye kwitwariraka

Dr Bahati ati: “Ubuyobozi bw’amashuri turabusaba kuguma kudufashiriza abo banyeshuri no gutunganya amakuru y’abagiye kwitabira, igihe twakoraga igerageza, ugasanga umwana yavutse ku itariki 3 Gashyantare ariko yajya gukora rya suzuma ko ari tariki ya 3 Mata.”

Udahemuka Audace, umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School, mu Karere ka Bugesera yagize ati: “Tugomba gutegura ibizamini bibanziriza iryo suzuma ku buryo PISA izagera abana bamaze kwitegura”.

Munezero Parfaite, umunyeshuri kuri Maranyundo Girls School yavuze ko abarimu bakomeje kubategurira imyitozo kandi ko bifuza gukomeza kwigira mu matsinda kugira ngo bazabashe kwitwara neza muri PISA 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungurije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Umutoni Jeanne yavuze ko akurikije uko amashuri yitwara neza mu bizamini, yizeye neza ko azitwara neza mu isuzuma rya PISA.

PISA izakorwa kuva tariki ya 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025. 

PISA izitabirwa n’ibihugu 91 byo ku Isi harimo 5 byo muri Afurika ari byo Maroco, Zambia, Misiri, Kenya n’u Rwanda.

Dr Bahati yasabye ibigo by’amashuri kwitwararika bitegura PISA
Udahemuka Audace umuyobozi ushinzwe amasomo muri Maranyundo Girls School
Abanyeshuri ba Maranyundo Girls School biteguye kuzakora PISA neza

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA