Abanyeshuri nibigishwa ubumuntu Jenoside ntizongera-Minisitiri  Nsengimana
Uburezi

Abanyeshuri nibigishwa ubumuntu Jenoside ntizongera-Minisitiri Nsengimana

ZIGAMA THEONESTE

April 23, 2025

Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC) Nsengimana Joseph, yavuze ko abari mu mashuri mu Rwanda kuri ubu bakabakaba miliyoni 5 bakaba bagize hafi kimwe cya gatatu cy’Abanyarwanda bose, baramutse bigishijwe kugira ubumuntu Jenoside itazongera kuba ukundi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ubwo MINEDUC n’Ibigo biyishamikiyeho bifatanyaga n’imiryango y’ababuze ababo kwibuka abakoraga muri Minisiteri y’Uburezi n’Ibigo biyishamikiyeho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyibaye ku nshuro ya 15, aho iyo Minisiteri yanafatanyije n’Abanyarwanda gukomeza kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iki gihe cy’iminsi 100.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ukurikije amarorerwa yabaye mu gihe cya Jenoside, bigoye kubona aho uhera uyivuga.

Ati: “Uburyo Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, amarorerwa yakozwe, abana, impinja n’abakuru bishwe nta kurobanura, ibyo bintu kubivuga koko ubura aho uhera.”

Yongeyeho ati: “Iyo utekereza ko mu Rwanda hari igice kimwe cyiyemeje kumaraho ikindi, usanga icyizere cyo kubaho kigabanyuka. Ariko wakwibuka ko hari ikindi gice cyahagurutse amahanga arebera, kigahagarika ubwicanyi, noneho biguha icyizere ko ibisubizo tubyifitemo, ni na yo mpamvu twizerako Jenoside itazongera kuba muri iki gihugu.”

Yashimangiye ko aho ari na ho Abanyarwanda bashingira bimakaza ubumwe n’ubwiyunge no gufatanya mu rugamba rw’iterambere.

Yavuze ko nka Ministeri y’Uburezi ifite inshingano itoroshye yo kurera urubyiruko rw’u Rwanda, ariko ko abarezi bakwiye gukora uko bashoboye bakigisha abanyeshuri ubumuntu n’ububi bwa Jenoside, kugira ngo itazongera ukundi mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Ati: “Iyo urebye ibyabaye muri Jenoside, iyo uburezi bukora akazi kabwo, ntabwo ibyabaye byari gushoboka ko biba.”

Yunzemo ati: “Ubungubu dufite abana benda kugera kuri miliyoni 5 bari mu mashuri, 1/3 cy’Abanyarwanda ni batoya, nidukora akazi kacu neza tukabatoza ubumuntu ntabwo hashobora kuzagira n’undi uza ngo abigishe gukora ibyo twabonye, byakozwe mu 1994.”

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert yasabye abantu bize n’abashakashatsi gukomeza kubeshyuza abantu bagoreka amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari mu bihugu by’i Burayi.

Igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo byari biyishamikiyeho cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse abakozi ba MINEDUC n’abakora mu bigo biyishamikiyeho bunamira inzirakarengane zisaga 259 000 ziharuhukiye.

Minisitiri w’Uburezi Dr Nsengimana Joseph yasabye ko abanyeshuri bigishwa ubumuntu burwanya Jenoside
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert
Abakozi ba MINEDUC bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi mu nzego zitandukanye bibutse abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA