Abapolisi 33 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika basoje amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024. Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko ari iby’agaciro kurangiza amahugurwa nk’aya kuko ngo abayitabiriye azababera umusingi w’ubufatanye n’ibikorwa by’ahazaza ku mugabane w’Afurika.
Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).
DCG Ujeneza yavuze ko amakimbirane muri Afurika agaragaza ko aturuka ku macakubiri no kutagira ubushobozi buhagije mu bijyanye no kugira ubumenyi bifasha mu gukemura neza amakimbirane.
Ati: “Ubumwe no kubaka ubushobozi ni urufunguzo rwo kurandura burundi ibyo byose.”
Yakomeje agira ati: “Nubwo hari ibibazo, Afurika yatangije gahunda iganisha umugabane w’Afurika ku mahoro n’iterambere mu ntego z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika 2063.
Itegeko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika rishimangira akamaro k’ubufatanye bw’Akarere mu gukemura ibibazo by’umutekano. Tugomba guharanira kubaho dushingiye kuri izi ntego ndetse n’indangagaciro.”
Yavuze ko zimwe mu ntego za Polisi y’u Rwanda ari uguteza imbere amahugurwa no kongerera ubushobozi abapolisi.
Mu guteza imbere ubwo buhanga, abapolisi b’u Rwanda bahabwa ibikoresho bigezweho kugira ngo barangize inshingano zabo haba mu gihugu ndetse no mu butumwa mpuzamahanga; harimo ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, nko muri (Mozambike).
Komiseri Ali Said Bacar, Umuyobozi w’ishami rya Polisi mu Mutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), yashimiye ibihugu binyamuryango ba EASF byemeye kohereza abapolisi mu mahugurwa.
Yagize ati: “Ibi ni igisobanuro cyo kwiyemeza kwabo mu kugira Umuryango ufite agaciro.”
Komiseri Ali yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abapolisi 33 bitabiriye amahugurwa.
Foto: RNP