Abapolisi bagiye kujya mu butumwa basabwe kuba ba ambasaderi b’igihugu
umutekano

Abapolisi bagiye kujya mu butumwa basabwe kuba ba ambasaderi b’igihugu

KAYITARE JEAN PAUL

March 10, 2026

Itsinda ry’Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bibukijwe ko ari ba Ambasaderi mu gihugu bagiye gukoreramo akazi batumwe.

Ni impanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, mu gihe bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Bangassou muri Repubulika ya Centre Afrique.

Izi mpanuro yazibahereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ubutumwa bwa Polisi buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Yabibukije ko ari ba ambasaderi b’igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga, aho bazaba bari hose kugira ngo bazabishobore barasabwa kuzakorera hamwe.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwanibukije itsinda ry’Abapolisi bagiye kujya muri Repubulika ya Centre Afrique, ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema igihugu, bubasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse bakanarushaho.

Amafoto: RNP

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA