Abarenga 100 bishwe n’imvura muri Pakistan na Afghanistan
Mu Mahanga

Abarenga 100 bishwe n’imvura muri Pakistan na Afghanistan

KAMALIZA AGNES

April 16, 2024

Imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga byahitanye abantu babarirwa mu majana muri Pakisitani na Afhganisitan.

Kuri uyu wa Kabiri, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko   abantu 50 bishwe n’imvura yibasiye Pakisitan mu gihe Abayobozi muri Afghanisitan na bo batangaje ko hapfuye abantu 50 naho 36 barakomereka.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abenshi mu bapfiriye muri Pakisitan baguye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Khyber Pakhtunkhwa, aho imvura idasanzwe n’umwuzure  byateje inkangu.

Ni imvura kandi yatumye inzu nyinshi zisenyuka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba no mu Burasirazuba bw’Intara ya Punjab muri Pakistan.

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe Imicungire y’ibiza muri ako gace  yavuze ko abantu 21 bapfuye mu gihe abandi baguye mu tundi duce  kandi ko hateganyijwe imvura nyinshi.

Minisitiri w’intebe Shehbaz Sharif mu ijambo rye kuri Televiziyo yavuze ko yategetse ko abayobozi batanga ubufasha mu gihugu ndetse n’Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza cyijeje gukomeza gutanga serivise z’ubutabazi.

Iyi mvura kandi yatumye  inzu zirenga 600 zangirika, amatungo agera kuri 200 arapfa ndetse n’igice kinini cy’ubutaka bw’ubuhinzi  kirangirika mu gihe hangiritse ibirometero  by’umuhanda bisaga 85 .

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA