Abarenga 4000 barahungabanye mu bihe byo Kwibuka 31
Ubuzima

Abarenga 4000 barahungabanye mu bihe byo Kwibuka 31

KAMALIZA AGNES

April 2, 2026

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko abantu 4.192 bahungabanye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo 2.666 bahungabaniye ahabera ibikorwa byo kwibuka n’abandi 1.526 bahungabaniye mu ngo zabo bakajyanwa kuvuzwa.

RBC itangaje ibi mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira icyumweru cy’icyunamo ku wa 07 Mata 2026, n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize abarenga miliyoni imwe bishwe mu minsi 100 gusa.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Mata 2026, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igihungabanya abantu mu byiciro byose haba ababaye muri ibyo bihe n’abavutse nyuma yabyo.

Agaruka ku bahuye n’ihungabana mu mwaka ushize, Dr Gishoma yagize ati: “Dufashe urugero rw’abo twakiriye 2.666 bavuye ahabera ibikorwa byo Kwibuka, ariko hari n’abandi baturuka mu rugo bakagira ibimenyetso ku buryo mu kwezi kwa Kane hari abataravuye ahabera ibikorwa byo  Kwibuka bangana 1.526 biyongera kuri bamwe bagize ibimenyetso bari ahabereye Kwibuka. Ibyo byose bikatugaragariza ko ingaruka zikiremereye abantu.”

Mu bantu bagize ihungabana n’ibimenyetso byaryo, abakuze bangana na 90% mu gihe 10% ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri hagati y’imyayyka 18 na 30.

Dr. Gishoma agaragaza ko nubwo hakiri ibibazo by’ihungabana hariho ingamba zo gukomeza kwita ku bahuye n’ibyo bibazo.

Ati: “Ibibazo by’ihungabana bifata cyane abantu bakuru; uhereye umwaka ushize 90% ni abantu bari bafite hejuru y’imyaka 32 ni abo yagizeho ingaruka kandi bayibonye n’amaso yabo;  10% ry’abahungabanye ni abantu bavutse nyuma yayo bivuga ko tugomba gukomeza ingamba zo kwita ku bakuru ariko na bo bato tugomba kujya tubareba.”

Mu bantu bagize ihungabana mu 2025, muri bo 1.755 basanganywe ibindi bibazo by’uburwayi nk’umutima, diyabete, kanseri, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zidakira.

RBC igaragaza ko no muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 hamwe n’abandi bafatanyabikorwa biteguye gukomeza gutanga ubufasha ku bahura n’ibibazo nk’ibyo.

Dr Gishoma ati: “Twateguye uburyo bwo gufasha abantu, kubaherekeza mu bufasha babona ntibabone ubufasha bw’ubuvuzi gusa bakaganirizwa n’ibindi bikorwa bibafasha biba bibateganyirijwe.”

Abaturarwanda basabwa kwirinda ibikorwa bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ugize ibibazo by’ihungabana agahabwa ubufasha kandi akitabwaho uko bikwiye.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius avuga ko hakiri ibibazo by’ihungabana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA