Abahoze mu gisirikare cya Isiraheli (IDF) biganjemo abamugariye ku rugamba, batangiye uruzinduko mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025.
Ni mu ruzinduko bazamaramo icyumweru kirenga basura ibikorwa bijyanye n’umuco nyarwanda, kwigiranaho no kumenya amakuru ku budaheranwa n’amateka by’Abanyarwanda.
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri baza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma bakazakina imikino irimo uwa basketball, gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze no kugira ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Bakigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe babwiye itangazamakuru ko bishimiye kugera mu Rwanda bavuga ko ari Igihugu cyiza kurusha ibindi muri Afurika.
Moti Harari wamaze imyaka 14 mu gisirikare cya IDF yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda avuga ko yiteze kugirana ibihe byiza n’Abanyarwanda birimo gukina imikino itandukanye no gusangira imico.
Miki Uzia umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere siporo mu murwa mukuru wa Telaviv, yashimangiye ko ikipe y’abo basuye u Rwanda, isanzwe ikina mu marushanwa kandi bazishimira gukina imikino itandukanye n’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Twaje hano twishimiye kuzabona umuco mwiza y’Abanyarwanda, turishimye cyane kuba tubabona kandi ibyo tuzasangira muri iki cyumweru ni byiza.”
Yavuze ko ikipe y’abamugariye ku rugamba bafite yakinnye mu bihugu bitandukanye birimo Canada no mu Bufaransa ariko muri Afurika ntiyahageze
Yunzemo ati: “Dufite amakipe yo koga, gukina Basketball, twakinnye mu bihugu bitandunye birimo Canada, impamvu twaje mu Rwanda ntabwo twigeze dukinira muri Afurika.
Bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda kuba baradufashije kugera muri iki gihugu.
Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye gushinga imizi tariki ya 1 Mata 2019 ubwo icyo gihugu cyafunguraga Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Nyuma yaho, Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Ndege RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Israel bituma umubano w’u Rwanda na Israel ukomeza gutera imbere, ubwo bufatanye bukomereza no mu zindi nzego zitandukanye. Ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano ukomeye mu bufatanye mu nzego zitandukanye harimo uburezi, ingufu, ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubuvuzi n’ibijyanye n’umutekano.









Amafoto: TUYISENGE Olivier