Gédéon Bendeka wa Etincelles na Imama Amapakabo utoza Etoile de l’Est bari mu bahawe ibihembo byo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko mu kwezi kwa Werurwe na Mata 2024
Ni ibihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, hahembwa umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’uwatsinze igitego kiruta ibindi.
Ibi bihembo byatanzwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza ndetse bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza.
Ibi bihembo ntibyatanzwe ku kwezi kwa Werurwe na Mata kubera ko byahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku nshuro ya kane hari hahembwe abakinnyi b’ukwezi nyuma y’ibihembo bya mbere byatanzwe muri Mutarama bahemba abitwaye neza mu Ukuboza 2023.
Gédéon Bendeka wa Etincelles mu mikino itatu yatsinzemo ibitego bitanu we wabaye umukinnyi w’ukwezi, ahigitse Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports, Hakim Hamiss wa Gasogi United na Gabriel Godspower wa Etoile de l’Est.
Igitego cyiza cy’ukwezi cyabaye icya Tuyisenge Arsene ukinira Rayon Sports akaba yaragitsinze ubwo Rayon Sports yahuraga na Muhazi United mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Igitego cye cyahize icya Daniel Muhoza na Nicloas Sebwato.
Umutoza mwiza yabaye Imama Amapakabo wa Etoile de l’Est nyuma yuko atsinze imikino itanu muri irindwi yatoje yatsinze abarimo Thierry Forger wa APR FC , Guy Bukasa wa AS Kigali na Julien Mette wa Rayon sports.
Umunyezamu mwiza yabaye Pavel Ndzila ukinira APR FC nyuma yo gukuramo umupira ukomeye mu mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 yahigitse abarimo Niyongira Patience wa Bugesera FC na Muhawenayo Gad wa Musanze FC.
Abitwaye neza bashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 usibye Eldin Shiboub Ali wahawe miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Shampiyona y’u Rwanda 2023-2024 yegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC ku nshuro ya gatanu yikurikiranya n’amanota 68 ikarusha Rayon sports ya kabiri amanota 11.
Igikombe cya Shampiyona APR FC yegukanye ni cya 22 kuva yashingwa mu 1993.
Amakipe ya Etoile de l’Est na Sunrise FC yo mu Ntara y’Uburasirazuba ni yo yamanutse mu cyiciro cya kabiri.