Abarimo ibyamamare bitandukanye mu gihugu cya Nigeria bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe n’ihindurwa ry’indirimbo yubahiriza Igihugu.
Ibyamamare nka Kate Henshaw usanzwe ari umukinnyi wa filime, umuhanzi Teni na Adekule Gold banze kubyihererana bahitamo kugaragariza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga.
Bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi, Umukuru w’Igihugu cya Nigeria Bola Tinubu yasinye itegeko rigarura indirimbo yitwa Nigeria We Hail Thee yakoreshwaga mu myaka ya za 1960-1978, ikaza guhindurwa hagakoreshwa Arise, O Compatriots, ari na yo yasimbuwe n’iyo yo muri za 70.
Ni impinduka zamaganywe na benshi bigeze ku byamamare n’abahanzi biba akarusho.
Umuhanzi witwa Adekule Gold yifashishije urukuta rwe rwa X, yavuze ko aho kugarura indirimbo yo mu bihe bya kera, nibura indirimbo ya mugenzi we w’umuhanzi yari kuba nziza kurushaho.
Ati: “Nibura indirimbo ya Timi Dakolo yitwa Great Nation yavamo indirimbo nziza yubahiriza Igihugu.”
Mu ndirimbo Great Nation, Timi Dakolo aba agaruka ku bwiza bwa Nigeria n’abaturage bayituye.
Aho muri iyo ndirimbo atangira avuga ati: “Twese turahagurutse nk’abantu baririmba indirimbo imwe, mu ijwi rimwe turi igihugu kitacitsemo ibice kandi kitahumanyijwe, tuzahagarara kigabo twubake Igihugu cyacu mu kwizera turinda ibyacu byose.”
Iby’uko uyu mwanzuro utanyuze abanyagihugu byanashimangiwe n’umuhanzi Teniola Apata uzwi cyane nka Timi, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko azakumbura iyo ndirimbo yari isanzweho.
Ati: “Arise, O Compatriots, warakoze ku nzibutso nyinshi zo mu bwana twagiranye, nzagukumbura kugeza igihe tuzongera guhura.”
Ibijyanye n’ihindurwa ry’indirimbo y’Igihugu si bo bonyine bagaragaje ko batabyishimiye, kuko n’umukinnyi wa Sinema witwa Kate Henshaw yagaragaje ko yanenze ubuyobozi bwa Tinubu wahinduye indirimbo yubahiriza Igihugu.
Ati: “Ubu koko gusubira mu ndirimbo y’igihe cy’ubukoloni ni cyo kizadufasha mu gukunda Igihugu, bidufashe gukomera mu bihe bikomeye, binaduhe ihumure? Njye ndabona ibi ari ukubura indangagaciro ziranga umuyobozi ufite imiyoborere myiza ndetse no gukabya ibihe by’ingorane.”
Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bose bakomerezaho batangitra gutanga ibitekerezo.
Uwitwa Achukwu yagize ati: “Iyo haza kuba hakenewe indirimbo yumvikanisha gukunda Igihugu bakagombye kuba bafashe Great Nation, ariko ibindi ntabwo byumvikana.”
Carmilla Xander na we yaje yunganira bagenzi be ati: “Nta gushidikanya ni byo, iyo ndirimbo yari kuvamo indirimbo yubahiriza igihugu nziza.”
Ibi byamamare bije byiyunga kuri Joe Boy umuraperi wamaganye icyo gikorwa kikimara gutangazwa, n’abandi bakomeje kugaragaragaza amarangamutima yabo kuri cyo.
Ibi bibaye mu gihe Bola Tinubu akijya ku butegetsi yahuye n’imbogamizi zirimo kugenda nabi k’ubukungu bw’Igihugu, ishimutwa ry’abantu ndetse na ruswa.