Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera hasojwe amahugurwa y’abarimu b’amateka yahaberaga kuva ku wa 16 Nzeri 2024, aho abarimu 2425 b’amateka bo mu mashuri yisumbuye bahugurwaga ku myigishirize inoze y’amateka, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abarimu 2425 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu; yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), agamije kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi batayaca hejuru kubera ibikomere bayagiriyemo cyangwa se kubera kuyagiraho ubumenyi buke.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Damascene Bizimana mu gusoza ayo mahugurwa y’abarimu b’amateka mu mashuri yisumbuye yaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ku myigishirize inoze y’amateka, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye, yashimye abarimu ko bemeye kuyitabira kugira ngo bayavomemo ubumenyi bubafasha kurerera neza u Rwanda.
Ati: “Ndabashimira ko mwitabiriye aya mahugurwa ngo abafashe kuvoma ubumenyi bunafasha kurerera neza u Rwanda mwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari mukoresheje gihamya zayaranze, nta kuyagoreka.”
Yasobanuye ubudasa bw’amateka y’u Rwanda bugaragarira mu kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine Abakoloni babibyemo ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwongeye kwiyubaka rukoresheje ubudasa bw’Abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo birimo Inkiko Gacaca zaburanishije imanza za Jenoside hagamijwe gutanga ubutabera bwunga.
Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ritagibwaho impaka binyuze mu byemezo byawo bitandukanye, asaba abarimu gukomeza kugaragaza uko kuri mu masomo bigisha, ndetse bakanavuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga.
Delphine Mukandayisenga wigisha mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera yavuze ko bungutse byinshi bizabafasha kwigisha neza amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenodide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Tugomba kwigisha amateka tuyavuye imuzi, tugasobanurira abanyeshuri neza amateka ya Jenoside.
Turashyiraho n’akarusho tubigisha amateka duhereye ku bukoloni bw’abazungu, aho tugeze ubu n’icyerekezo.”
Yakomeje avuga ko abo barimubazigisha bagendeye ku bifatika.
Nyuma yo guhugurwa, abarimu bahize imihigo bazashyira mu bikorwa guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025; harimo kunoza imyigishirize y’amateka by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije integanyanyigisho nshya yemejwe kandi bagafasha abana bagejeje igihe gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zibegereye hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’ingaruka yasize.
Gusangiza abarimu bagenzi babo batigisha amateka ku bumenyi bakuye muri aya mahugurwa hagamijwe kongera ubufatanye mu gutegura ibiganiro bizajya bitangirwa mu itorero mu mashuri mu buryo buhoraraho kandi buhuriweho (collective responsibility).
Kubyutsa, kunoza no gukurikirana imigendekere myiza y’itorero mu mashuri.
Kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro abaturage batangiramo ibitekerezo aho batuye (Umuganda, Umugoroba w’imiryango, …) hagamijwe kongera uruhare rwabo mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside haba ku ishuri no mu miryango abana baturukamo.
Kugira uruhare rugaragara, nk’abarimu bigisha amateka, mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gukumira no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Gushyiraho ihuriro ry’abarimu bigisha amateka n’abagenzuzi b’uburezi mu Mirenge (Sector Education Inspectors) rizajya ribafasha kurebera hamwe uko iyi mihigo yavuzwe hejuru iri kweswa n’ahakenewe kongerwamo imbaraga.