Abarimu batandukanye bavuga ko bakigorwa no kwigisha ururimi rw’igifaransa biturutse ku ibura ry’imfashanyigisho n’ibitabo byifashishwa mu kwigisha urwo rurimi.
Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu bigisha gifaransa wizihizwa tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.
Urinzwenimana Judith, umurezi mu ishuri rya G.S Nyarunyinya St Ritha, avuga ko hari imbogamizi z’uko nta bitabo by’igifaransa bafite.
Ati: “Ujya kureba ugasanga ibitabo byarazimiye, nta kintu namba gihari uretse ko nka mwarimu twishakamo ubushobozi tukagerageza gufasha abana.
Izindi mbogamizi usanga abana kubera ko batarumenyereye bakavuga nkuko bavuga icyongereza.”
Avuga ko aho yigisha ururimi rw’igifaransa rwongerewe agaciro agereranyije no mu myaka ishize.
Ati: “Mu myaka ishize wabonaga ko cyazimiye ariko muri ino myaka biragaraga ko kirimo kongererwa agaciro.”
Banzubaze Evariste, umuyobozi wa G.S Gisozi I mu Karere ka Gasabo, na we ahamya ko bagihura n’imbogamizi mu myigishirize y’ururimi rw’igifaransa.
Agira ati: “Mu mashuri wasangaga integanyanyigisho, ibikoresho, ibitabo bikiri bike. Ntibiraboneka cyane ariko nibura iyo gahunda irahari.
No mu mashami y’indimi naho ntabwo ari byinshi ariko turacyafite imbogamizi aho tudafite ibitabo bihagije nk’inkoranyamagambo.”
Isomo ryose ribazwa mu kizamini cya Leta, Banzubaze avuga ko rishyirwamo imbaraga ariko hari igihe kigera amasomo atazabazwa mu kizamini cya Leta ntibayashyiremo imbaraga.
Niyonsaba Justine, umurezi ku kigo cy’Ishuri Nderabarezi cya Matimba mu Karere ka Nyagatare, kuri we avuga ko ururimi rw’igifaransa rufite agaciro kuko bigisha abanyeshuri bitegura kuzaba abarimu.
Ati: “Ururimi rw’igifaransa mu kigo cyacu ruhabwa agaciro kuko dufite ishami ry’indimi kubera ko abana dutegura baba bazajya kwigisha indimi zitandukanye harimo n’igifaransa.”
Abiga indimi biga igifaransa amasaha 7 mu Cyumweru, andi mashami akiga amasaha 2 mu cyumweru.
Ibitabo by’igifaransa kugeza ubu ngo si ikibazo mu kigo Nderabuzima cya Matimba kuko babasha kwirwanaho.
Ku rundi ruhande, agaragaza imbogamizi bahura na zo.
Ati: “Imbogamizi duhura nazo ni abana baza kwiga iwacu bavuye mu mashuri atandukanye, ugasanga abo bana ntabwo ibigo byose biha igifaransa amahirwe angana.
Iyo rero aje atarabashije kugira amahirwe yo kwiga neza icyo gifaransa, abenshi bahunga ishami ry’indimi kuko igifaransa kibazwa mu kizamini cya Leta.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson, ashishikariza abarimu bigisha igifaransa gutegura isomo neza no kurikundisha abanyeshuri.
Ati: “Umwarimu ni we soko yo kugira ngo abanyeshuri bakunde isomo rye.
Twifuza rero ko abarimu muri rusange by’umwihariko abigisha ururimi rw’igifaransa baritegura neza bityo abana bazakunda ururimi rw’igifaransa, baruvuge kandi noneho barukoreshe no hanze y’Igihugu.”
Mu rwego rwo guteza imbere ururimi rw’igifaransa, Dr Mbarushimana, avuga ko hashyizwe imbaraga mu gushaka abarimu bigisha igifaransa bityo ngo ababuraga barabonetse.
Agira ati: “Abari basabwe bose twagerageje kubohereza mu mashuri kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga neza igifaransa.”
Ibi ngo bituruka ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’Umuryango w’Ibihugu bivuga igifaransa (OIF) kuko ngo uyu muryango washoboye kubonera u Rwanda abarimu.
Ati: “Dufitanye umubano mwiza n’umuryango wa OIF aho batwoherereza abarimu baza gufasha abacu mu kwigisha cyane cyane ubu bufatanye bwatangiriye mu mashuri nderabarezi (TTC).”
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko bufite inshingano zo gutegura imfashanyanyigisho n’integanyanyigisho ndetse n’ibitabo bito byunganira integanyanyigisho.
Ibi bijyana n’ubushobozi kugira ngo umunyeshuri ushaka gusoma igitabo cy’igifaransa ndetse n’umwarimu bibafashe.
Agira ati: “Utwo dutabo twunganira integanyanyigisho yacu ishingiye ku bushobozi cyane cyane aho ururimi rw’igifaransa rwigishwa, twatangiye kudutubura kugira ngo haba umunyeshuri ushaka gusoma ndetse n’umwarimu abone uko asoma.”
Mu mavugurura yakozwe na REB, ururimi rw’igifaransa rutangira kwigishwa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Muri gahunda REB ifite, uyu mwaka w’amashuri uzajya kurangira yamaze kuvugurura integanyanyigisho z’igifaransa zo mu mashuri abanza.
Florent Massat, Umukozi w’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ushinzwe ubufatanye n’ibikorwa by’umuco, yavuze ko ururimi rw’igifaransa ruvugwa cyane kuko rukoreshwa n’abasaga miliyoni 300 ku Isi nkuko byagiye bigaragazwa na OIF.
Avuga ko igifaransa ari ururimi rwa gatanu mu ndimi zivugwa ku Isi.
Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda itangaza ko hari intambwe yatewe kuva Perezida Emmanuel Macron yasura u Rwanda mu 2021.
Uruzinduko rwe rwatumye igifaransa gitezwa imbere mu Rwanda harimo no kukigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.
Akomeza agira ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda rushaka kujya kwiga mu bihugu bakoresha ururimi rw’igifaransa ndetse no mu Bufaransa kuko hari abarimu bazobereye mu kwigisha igifaransa.”