Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura gahunda yo gusuzuma abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye niba bazi Icyongereza bigishamo, uwo bigaragaye ko atazi urwo rurimi agakurwa mu kazi.
Yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo yahaga ikiganiro abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku byagezweho mu rwego rw’Imibereho y’Abanyarwanda.
Depite Balinda Rutebuka yagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi, ahanini rishingira ku bumenyi buke bw’abarimu ku rurimi rw’Icyongereza.
Ati: “Abarimu bagisha mu rurimi rw’Icyongereza nk’ururimi bigishamo, umubare wabo uracyari hasi cyane.”
Yavuze ko kuba abo barimu batazi Icyongereza bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi, kuko nta muntu wabasha kwigisha mu rurimi batazi.
Ati: “Twagira ngo tumenye ingamba zihari kuko gahunda yo kwigisha icyongereza imaze imyaka myinshi bitangiye.”
Mu rwego rwo kugikemura, Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwamaze gutangiza gahunda yo kuzana abarimu b’inzobere bo muri Zimbabwe, bigisha mu mashuri y’inderabarez (TTCs), mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bw’icyongereza ku barimu b’ejo hazaza.
Yagize ati: “Twazanye abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe, tubaha n’ibikoresho bikeneshwa mu mashuri, ariya mashuri [nderabarezi] twayahaye umwihariko, abarimu bayigamo bazasohoka muri uyu mwaka w’amashuri.”
Yavuze ko abo barimu nibamara gusohoka baza bamaze kugira ubushobozi bwo kwigisha neza icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko badahagije, kuko ubu u Rwanda rufite amashuri 16 y’inderabarezi.
Yavuze ko, uretse aba barimo barimo gukarishya ubumenyi mu cyongereza hari na gahunda ngari iri gutegurwa izafasha abarimu bari mu kazi gukarishya ubumenyi mu cyongereza mu gihe cy’imyaka ibiri.
Yagize ati: “Hari gahunda dufite mu myaka ibiri, izafasha abarimu bari mu kazi ubu bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizamini ugitsinze akagumba mu bwarimu, utagitsinze bikagaragara ko ashoboye, kuko atazaba ashoboye ururimi rwigishwamo.”
Guveirinoma y’u Rwanda ivuga ko iyo gahunda ikirimo kunozwa aho biteganyijwe ko hazashyirwaho ibigo byabugenewe byigisha abarimu mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu gihe izaba yamaze gushyirwa mu bikorwa abarimu bazaba barangije guhugurwa muri ayo masomo yihariye ku Cyongereza bazahabwe ibizamini bisuzuma niba barakimenye neza.
Maniraguha Marie Goreth
June 19, 2025 at 8:43 pmYego. Ni byiza rwose ariko nanone hari imbogamizi kubarimu ba mwe na bamwe ba materineli( nursery)
Nkange nagiriwe umugisha nigisha kuri demonstration school ya TTC
Aho dukoresha urwo rurimi ugasanga duteye imbere.
Dutekereze kuri za nursery zo mucyaro
Biga mukinyarwanda buriya umurezi ntazagira imbogamizi.
Ahubwo nubusabe bwaha amahugurwa abarimu ba nursery bityo bakazamura abana neza mururimi
Ikindi ubu nku murezi umaze imyaka 10yigisha ikinyarwanda azagura imbogamizi peee.
Murakoze ndumva hubwo byanyuzwa mumahugurwa noneho ibizami bikaza nyuma yamahugurwa
NDATIMANA ILDEPHONSE
June 25, 2025 at 3:25 pmIbyuvunga nukuri ariko turazikobumwalimu aba yarize indimi nikimwe numunyamakuru uwogisha ikinyarwanda yakwigisha nicyogereza kdi government niyatanga ikizamini mbere yamahungurwa.
Mbarusha
June 19, 2025 at 8:51 pmNibyiza gusa jye kubwajye gukurwa mukazi ndumva atariwo mwanzuro ahubwo abari mukazi bahugurwe noneho abigisha muri bursary na primary bafashwe byumwohariko kuko umwanya ntashobora kumenyera icyongereza muri secondary niyo Umwarimu wa secondary Yaba avuga icyongereza nka trump umwana ntacyo azi ntacyo byamara
HABIYAKARE Francois
June 19, 2025 at 8:55 pmBonsoir, Turagirango muzatubarize impamvu Mineduc, yahaye uturere gukorerwa evaluation abayobozi b.ibigo by,amashuri Kandi batarigeze bahugurwa mugihe abarimu mbere yo kubazwa icyongereza bo bazagihugurwamo. Abayobozi b,amashuri abenshi twararenganye kuko nta trainings nimwe twahawe ku kazi dukora.Murakoze mutubarize
Anonymous
June 19, 2025 at 9:30 pmMurakoze cyane nonex abatazashobora icyongereza bazashyirwahe Kandi bafite diporome ahubwo muzanjya mubakorera amahugirwa nabo bakomeze amasomo yabo murakoze.
NIYOMUGABO
June 19, 2025 at 10:17 pmIcyombona Ministry yagakoze ntabwo yakirukana uwo byananiye ahubwo agomba gushiraho uburyo bwokukibigisha
NIYOMUGABO
June 19, 2025 at 10:17 pmIcyombona Ministry yagakoze ntabwo yakirukana uwo byananiye ahubwo agomba gushiraho uburyo bwokukibigisha
Simeon
June 19, 2025 at 10:45 pmMwanditse inkuru nabi mu Rwanda hari amashuri nderabarezi 16 ntago ari 13
Tuyishime Amina
June 20, 2025 at 6:16 amUbwo bivuze ko uwo bizajya binanira natwe arukumwirukana ndabona batagihendahenda da,!!!
Uwera Donancy
June 20, 2025 at 8:57 amAriko umwanzuro si ukumwirukana, utsinzwe ajye ahabwa 2éme session, ariko muge mugerageza kukivuga mutanga ikiganiro mu cyongereza tubumvireho.
Jean Marie
June 20, 2025 at 1:45 pmHarya abo barimu ntibafiye certificate,bazihawe se batazikwiye?
Ibyi ndumva ari ukwivuguruza
Ndayizeye jean Pierre
June 20, 2025 at 10:57 pmGood everning
Yewe iby,indimi byo ntabwo byoroshye kuko usanga umuntu yarize muri system yicyongereza ugasanga akizi pe ariko byagera mu igifarasa ugasanga Ari hasi cyane cg ikinyarwanda hari nibwo umuntu aba yarize science bigatuma English atayimenye nkuwize indimi muri section
Edison
June 21, 2025 at 12:20 pmKwirukanwa ntabwo ariwo mwanzuro kuko namwe uwabaha ibizamini hasigaramo mbarwa nikangahe mutanga ibiganiro mururwo rurimi ngo nabo bumvireho, nonese bagera mukazi gute ? Certificate zuko bize bazihawe nande niba muvuga ko ntarurimi bazi? ese umunyeshuri utsinzwe nawe yirukanwe? MUBAHUGURE.
John
June 22, 2025 at 4:33 pmHarya ubundi umuntu wigisha guhera p4 kuzamura akaba atazi icyongereza kandi itegeko ari kwigisha mu cyongereza ubwo aracyakora
Maurice
June 22, 2025 at 10:31 pmBsr,nibyo pee, abarimu tugomba gukoresha ururimi rw,icyongereza,mumyigishirize yacu,gusa abigisha ikinyarwanda barebweho mukuzakora isuzuma ry,icyongereza,kuko naho bahurira nururimi rwicyongereza,ikindi ikizamini cyicyongereza cyagakozwe bigendeye kuri subject umwarimu yigisha.
Maurice
June 22, 2025 at 10:31 pmBsr,nibyo pee, abarimu tugomba gukoresha ururimi rw,icyongereza,mumyigishirize yacu,gusa abigisha ikinyarwanda barebweho mukuzakora isuzuma ry,icyongereza,kuko naho bahurira nururimi rwicyongereza,ikindi ikizamini cyicyongereza cyagakozwe bigendeye kuri subject umwarimu yigisha.
Celestin
June 24, 2025 at 12:12 pmBiba bigoye, mwibuke ijambo rivugango "Ururimi rwacu rukaduhuza" Icyongereza bagiharire abakigisha hakurikijwe ibyiciro njye nuko mbyumva