Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abarimu bo mu Rwanda batangiye guhugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI/Artificial Intelligence), kuko ribonwa nk’umusemburo w’iterambere ry’uburezi bw’ahazaza.
Ni imwe mu nkingi zo gushyigikira urugendo rwo kubaka uruhererekane rw’uburezi bushingiye kuri iryo koranabuhanga nk’uko bishimangirwa n’Icyerekezo 2050 na Gahunda ya kabiri ya Guverinoma y’imyaka 5 yo kwihutisha Iterambere, zishimangira ko kongerera ubushobozi abakozi mu nzego zose ari wo musingi wo kubaka iterambere rirambye.
Mu Nama Nyafurika yiga ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) mu burezi no mu iterambere ry’umurimo yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gtegura abarimu bashobora gukomeza kwigisha mu bihe by’impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga rigezweho.
Yagize ati: “Turabizi ko impinduka zitangirana n’abarimu. Ku bufatanye n’Ikigo ‘MIT RAISE’ n’abandi bafatanyabikorwa, u Rwanda rwatangije gahunda yo kwigisha abarimu AI, kubafasha kubona ubumenyi bw’ibanze bw’uko AI ikora n’uburyo ishobora kwifashishwa mu kongera uburyo bwo guhugura abanyeshuri.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rukomeje guhuza AI no gutegura amasomo ndetse na gahunda zo kubaza abanyeshuri mu mashuri yatiranyijwe, aho abarimu bazajya banifashisha AI mu gutegura amasomo ajyanye n’Integanyanyigisho, gusuzuma imikorere y’abanyeshuri ku gihe ndetse no gutegura ubufasha aho babukeneye hose.
Yakomeje afgira ati: “Kubera ko niba AI igamije guhindura imyigire, ikwiye kuba ihindura n’ubunararibonye bw’imyigishirize. Ntitubona AI nk’ikoranabuhanga riri ukwaryo, ahubwo ni uburyo budufasha guteza imbere gahunda z’Igihugu zishyizwe imbere- uhereye ku burezi n’ubuzima, ukageza ku buhinzi n’imiyoborere. Umushinga wacu ushingiye ku kuba twiteguye, kuba dufite impamvu zifatika kandi tugera kuri bose.”
Minisiteri y’Uburezi ikokomeza ivuga ko gukorsha AI bigamije gufasha kubaka uburezi burema amahirwe y’imirimo, hakaba hakomeje gushyirwa imbaraga mu masomo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare (STEM), gahunda za TVET n’integanyanyigisho zidaheza mu kubaka ubumenyi ku kubika amakuru, gukora porogaramu za mudasobwa, ndetse no guhanga ibishya.
Kwimakaza AI mu burezi ni umushinga wagutse uzagerwaho ku bufatanye bwa Leta n’abikorera ugamije guharanira kubaka ubumenyi isi y’ahazaza ikeneye, ari na yo mpamvu ihuzanzira rya internet rikomeje gukwirakwizwa mu mashuri, hibandwa ku mashuri yo mu cyaro, no guhuza AI n’uburezi bugenerwa abafite ubumuga cyangwa abafite ikibazo cy’ururimi.
Minisiteri y’Uburezi yaboneyeho gushimira inzego zateguye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya telefoni (MWC Kigali 2025), n’abafatanyabikorwa bagaruka ku hazaza ha Afurika mu buryo biga, uko bigisha n’uburyo barushaho kwisanga mu Isi y’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano.