Mu gihe abarimu 143 baturutse muri Zimbabwe bageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, u Rwanda rwishimira ko rumaze kugira abarezi 300 baturutse muri icyo gihugu aho abaje mu cyiciro cya mbere bagaragaje umusaruro ufatika mu burezi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, abo barimu bashya uko ari 143 baza guhabwa ikaze by’umwihariko mu Ishuri Ryisumbuye rya Ntare Louiselund mu Karere ka Bugesera.
Iyo Minisiteri ihamya ko abo barimu bashya bitezweho gutanga umusanzu ufatika mu bice bikeneye ubufasha mu rwego rw’uburezi hagamijwe kurushaho guharanira intego yo kwimakaza uburezi bufite ireme mu buryo burambye.
Abo barimu bose bari mu Rwanda ku bw’amasezerano Igihugu cyasinyanye na Zimbabwe mu myaka ine ishize, ateganya ihererekanya ry’abakozi n’ubumenyi mu nzego z’ingenzi nk’uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’isakazabumenyi.
Abo barimu bashya baje mu Rwanda babanje guhabwa impanuro muri iki cyumweru aho basobanuriwe inshingano ibategereje mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe Simon Masanga, yavuze ko amasezerano yo guhererekanya impuguke mu burezi yatangiye gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Dufite amasezerano n’u Rwanda yibanda ku guhererekanya impuguke hagati y’ibihugu byombi, ariko ubungubu Zimbabwe ni yo yatangiye kohereza impuguke mu burezi bw’u Rwanda.”
Icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda mu myaka ine ishize cyari kigizwe n’impuguke mu burezi 157 kandi bose bishimira uburyo bakiriwe ndetse bakaba babayeho batekanye mu Rwanda.
Uretse abarimu, Zimbabwe yanohereje abaganga n’inzobere mu by’ikoranabuhanga, kandi bakomeje gutanga umusaruro ufatika mu burezi.
Masanga yagize ati: “Dufite n’abahanga mu buvuzi n’impuguke mu by’ikoranabuhanga, ariko abenshi biganje mu burezi kandi bakoze ibikomeye mu Rwanda.”
Yakomeje ahamya ko ari abahamaze imyaka ine bigisha mu mashuri atandukanye n’abashya baje, bose bishimiye gukorera mu Rwanda no kugira uruhare mu iterambere ryarwo.
Ati: “Mu byumweru bike bishize, twari mu Rwanda aho twagenzuraga imibereho n’imikorere y’impuguke zacu. Bari banezerewe bidasanzwe kandi bamaze kumenya ururimi gakondo rw’Ikinyarwanda, barisanga mu muryango mugari kandi na Leta y’u Rwanda yishimira umusanzu batanga.”
Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe, ukomeje gutera imbere nyuma y’uko ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arenga 30 mu nzego zinyuranye.
Muri izo nzego ibihugu byombi byiyemeje gufatanyamo harimo umutekano, serivisi z’igorora, ingufu, ubuzima, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’umusanzu utangwa n’abarimu ba Zimbabwe, ubwo yari yitabiriye Inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga i Victoria Falls.
Yagaragaje ko uruhare rw’abageze mu Rwanda mbere rugaragara cyane mu kwigisha imibare n’Icyongereza mu yisumbuye mu gihe abandi bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko abo barimu bashimangira iterambere ry’ubutwererane Igihugu gifitanye na Zimbabwe, by’umwihariko no kugaragaza umusanzu w’abarimu mu kwimakaza umubano w’ubuhahirane bushingiye ku baturage.


