Mu nama y’inteko rusange isanzwe yahuje abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025, abarimu bizigamira neza ndetse n’ibimina by’abarimu byitabiriye gahunda yo kwiziga, bashimiwe na Koperative Umwalimu Sacco.
Musengimana Théophile uhagarariye ikibina cyahembwe ‘Kayonza Modern Social Fund’ mu ishuri Kayonza Modern School riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Imvaho Nshya ko ikimina cyabo kigizwe n’abarimu 39.
Ni ikibina cyahembwe nk’ikibina cyitwaye neza mu buryo bwo gufasha Umwalimu Sacco. Musengimana avuga ko igitekerezo cyo kwizigama cyaturutse ku kuba hari urwego bifuzaga kugeraho.
Ati: “Twaricaye nk’abarimu 39 dutekereza ko hari urwego twifuza kugeraho, barugeraho binyuze mu kwizigama nyuma naho basaba inguzanyo ariko bazabe hari amafaranga bafite baheraho mbere yo kwaka inguzanyo ariko hari amafaranga yacu dufite, ni ahongaho igitekerezo cyaturutse.”
Igihembwe cyagiye kurangira bafite miliyoni 13 Frw ariko iyo igihembwe kirangiye ngo hari igihe batekereza gufataho miliyoni 3 Frw ku buryo umwarimu abona amatike amufasha gusubira mu rugo.
Icyakoze abarimu bibumbiye mu itsinda ‘Kayonza Modern Social Fund’ bifuza kuzamura ubwizigame bukazagira icyo bubafasha mu gihe bwaba bugeze kuri miliyoni 30 Frw.
Akomeza agira ati: “Birafasha cyane, cyane ko n’igihe umwarimu atunguwe hari amafaranga akeneye ku buryo bwihuse ako kanya duhita tuyamuha, nyuma y’ukwezi yayabona agahita ayadusubiza, rero byaradufashije mu buryo bw’imibanire.”
Iki kimina cy’abarimu cyatangiye buri mwarimu yizigama 12 000 Frw ku kwezi, akavuga ko ari amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi biba bigomba gukemurwa n’umushahara wabo.
Ntegerejimana Innocent, umurezi wo mu Karere ka Rulindo akaba n’umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruvumba, yashimiwe mu cyiciro cy’abizigamye neza muri Koperative Umwalimu Sacco.
Akurikije ubwizigame afite muri Koperative Umwalimu Sacco n’uko yahembwe, ngo ni ibintu atatekerezaga ko yashimirwa.
Ku rundi ruhande Ntegerejimana asobanura ibanga yakoresheje kugira ngo ashobore kwizigama neza.
Agira ati: “Ibanga rya mbere nakoresheje ni ukubarira ibyo ninjiza mu muryango wanjye. Aka kazi nkatangira mu 1996 nahembwaga 8 000 Frw ku kwezi […].”
Mu mibare yakoze ijyanye n’amafaranga ahembwa iki gihe, yasanze ayo ahembwa amaze kwikuba inshuro zirenga 50.
Ikindi cyamufashije kwizigama neza ni inguzanyo yafataga muri Koperative Umwalimu Sacco, bityo agashishikariza abarimu kwitabira gufata inguzanyo ariko no kwizigamira.
Ati: “Inguzanyo mu Umwalimu Sacco, iyo uyisabye ukabereka umushinga wawe, barayiguha. Ya nguzanyo iyo wayifashe ukayikoresha icyo wayisabiye ubigeraho neza.”
Avuga ko mu nguzanyo yafashe, yashoboye kugura imirima, atera ikawa, ahinga ibirayi, urutoki, ibishyimbo ndetse ubwo buhinzi bukunganirwa n’ubworozi akora.
Amafaranga avanye mu buhinzi n’ubworozi, yunganira umushahara we bityo abana be bakiga ku buryo bworoshye kandi bukamusha kongera urwego ariho mu burezi, we n’umufasha we basangiye umurimo.
Ubuyobozi bwa Mwalimu Sacco butangaza ko mwabonye ko hari abarimu bafashe inguzanyo kandi bakayikoresha neza kandi n’amafaranga bavanye mu bucuruzi bashoyemo bakayagarura mu Umwalimu Sacco kugira ngo n’abandi bayagireho uruhare babone inguzanyo.
Umuyobozi wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, agira ati: “Inyungu nta zindi kuko tuba dukeneye amafaranga dutangamo inguzanyo, iyo rero abikijeho akarara ayakuyeho ubwo twe ntacyo aba atumariye ariko iyo ayamajijeho ukwezi nanjye nkayatangamo inguzanyo kuri wa wundi uyikeneye, hari icyo bikemura.”
Uwambaje agaragaza ko kuba Koperative Umwalimu Sacco utashoboye guhemba ibigo by’amashuri byahize ibindi mu kwizigamira, ngo byabaye bisubitswe biturutse ku mbogamizi zimwe iyi koperative yagize, kuba hari amafaranga yanyuraga ku makonti y’ikigo ataragaragaraga neza ku ikoranabuhanga rya SDMS.
Ati: “Byadusabye kwitonda kugira ngo tutaza guhemba uwacishijeho menshi cyane ariko dushaka no gushishikariza uwazanye abanyeshuri bose.
Ni ukuvuga ngo ashobora gucishaho menshi kuko ari ikigo kinini undi akaba yaritabiriye iriya gahunda yo kuyacisha ku Umwalimu Sacco ntihagire umunyeshuri we n’umwe uyacisha ahandi, dusanga hazamo ukwivuguruza hajemo uwacishijeho menshi tugaca intege wa wundi witabiriye gahunda 100%.”
Ubuyobozi bwa Umwalimu Sacco buvuga ko mu nshingano koperative ifite, ari iyo gushishikariza abanyamuryango bayo kwizigamira kuko nta handi ikigo cy’imari cyakura mu gutanga inguzanyo, kuko zibanza guturuka mu bwizigame.
Ashimangira ko guhemba ababaye indashyikirwa ari uburyo bwo kubashishikariza kuzana amafaranga bakayabitsa muri Koperative Umwalimu Sacco kuko iyo bayabikije agirira n’abandi akamaro.
Ati: “Dukomeza kubashishikariza gukomeza kwiyubakira koperative yabo.”
Muri uyu mwaka, Koperative Umwalimu Sacco yashoboye gutanga inguzanyo ya miliyari 222 Frw, inguzanyo ziri hanze zingana na miliyari 220 Frw ku banyamuryango.
Umutungo rusange wa Koperative warazamutse ugera kuri 27% kuko wavuye kuri miliyari 237 Frw ugera kuri miliyari 300 Frw. Urwunguko rwavuye kuri miliyari 18 Frw mbere yuko havanwamo umusoro Koperative yari yagize mu kwezi nk’uku nguku 2024, mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2025 urwunguko rugera kuri miliyari 24 Frw.


