Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare, abahuza b’Abarusiya, Abanya-Ukraine n’Abanyamerika bongeye guhurira mu biganiro i Genève kugira ngo bashake igisubizo ku ntambara imaze imyaka ine muri Ukraine.
Iyo nama ije nyuma y’inama ebyiri ziherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zitabashije kugera ku mwanzuro ufite ireme.
Abayobozi b’u Burusiya, bitabiriye ibiganiro mu Busuwisi byahuje Moscou, Kiev na Washington bigamije gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka ine muri Ukraine, bageze i Genève, nk’uko itangazamakuru ryabitangarijwe n’u Burusiya.
Ibiganiro biragongwa cyane cyane na Donbas, Akarere gakomeye k’inganda mu burasirazuba bwa Ukraine, Moscou igasaba ko ingabo za Ukraine ziva mu duce zigenzura mu karere ka Donetsk, icyifuzo Kiev yanga.
Donald Trump, watangije ibyo biganiro, arimo gushyira igitutu ku mwanzuro wa dipolomasi ku makimbirane yatewe n’igitero gikomeye cy’u Burusiya bwagabye muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Mu cyumweru gishize, yari yahamagariye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kugira icyo yatangira gukora, yemeza ko u Burusiya bushaka kumvikana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, yavuze ko ibibazo bikeneye gukemurwa bigikomeye kandi ko nta muntu uzatinyuka kuba yamenya mbere ibizava mu biganiro bya Genève.
Sergei Ryabkov yongeye gushimangira icyifuzo cya Moscou cyo kudahagarika imirwano gusa, ahubwo hakajyaho n’amasezerano arambye arimo gukemura ibibazo byabaye intandaro y’iyi ntambara.
U Burusiya bwavuze cyane ko icyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira muri OTAN gihungabanya umutekano wabwo.
Ku ruhande rwa Volodymyr Zelensky, akemanga iby’ibyo biganiro, kuko na mbere y’inama yo kuri uyu wa Kabiri, ihuje impande eshatu i Geneve, ingabo z’u Burusiya zahawe amabwiriza yo gukomeza kugaba ibitero kuri Ukraine.
Ikindi agarukaho, ni uko u Burusiya bwakotswa igitutu kuko ingabo z’u Burusiya nta yandi mabwiriza zahawe uretse gukomeza gutera Ukraine kandi hagateganywa uburyo Ukraine yarindirwa umutekano, kuko byafasha ko intambara ihagarara., kuko ari byo byatuma iyi ntambara irangira.
Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yagize ati: “Kuri iyi nshuro, turateganya kuganira ku bibazo bitandukanye, twibanda ku ngingo z’ingenzi zijyanye n’uturere n’ibindi birego.”
Nk’uko byagenze mu nama zabanje, Itsinda rya Ukraine riyobowe, n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Rustem Umerov, mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje intumwa yihariye, Steve Witkoff n’umukwe wa Donald Trump, Jared Kushner.