Abarwanyi batatu ba FDLR bafashe umwanzuro bataha mu Rwanda
umutekano

Abarwanyi batatu ba FDLR bafashe umwanzuro bataha mu Rwanda

KAMALIZA AGNES

January 7, 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa 07 Mutarama 2025, bwemeje ko hari abarwanyi batatu bo mu mutwe wa FDLR batashye mu Rwanda bizanye, bitwaje intwaro bambaye n’imyenda ya gisirikare bishyikiriza inzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje ko aba barwanyi ba FDLR bakiriwe mu Murenge wa Busasamana ari abasore batatu bambutse bitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ati: “Ni byo twabakiriye mu Murenge wa Busasamana bari mu myambaro yabo ya gisirikare ari bo bizanye ari batatu.”

Yongeho ko mu bigaragarira amaso ari abasore bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka nka 19-27, ku buryo iyo baza kuba biga bari kuba bageze muri za kaminuza.

Yongeyeho ko ubu bari kuganirizwa kugira ngo basobanurirwe u Rwanda neza, bahabwe amakuru mpamo y’igihugu cyane ko baba bamaze igihe bari mu mashyamba n’imirwano.

Mulindwa yavuze ko abo barwanyi batigeze bahungabanya umutekano ubwo binjiraga mu Rwanda anashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo gutaha aboneraho no gusaba abandi gutaha kuko bazakirwa neza.

Aba barwanyi baje bambutse ikibaya gihuza u Rwanda na RDC baturutse mu birindiro bya Kibati muri teritwari ya Nyiragongo, bakomereza mu Mudugudu wa Kigezi, Akagari ka Kageshi, Umurenge wa Busasamana, ari naho inzego z’ubuyobozi zahise zibimenyeshwa zihawe amakuru n’abaturage zijya kubakira.

Si ubwa mbere abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bataha mu gihugu cyabo kuko abakiriwe mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko bishimiye uko u Rwanda kandi bari mu baruhungabanyirizaga umutekano.

Bagaragaza ko bishimiye uko babayeho mu Rwanda cyane ko badafatwa nk’inyeshyamba ahubwo ari abaturage nk’abandi kandi bisanga mu bikorwa byose bya Leta.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA