Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane ari bo bamaze kugaragaraho virusi y’Ubushita bw’Inkende (Mpox) mu Rwanda kandi bose bakaba baraherukaga kugirira ingendo hanze y’igihugu.
Babiri muri bo baravuwe barakira ndetse basezererwa mu bitaro, abandi babiri bakomeje kwitabwaho n’abaganga kandi hari icyizere cy’uko bazakira vuba kuko batarembye.
Minisiteri y’Ubuzima, ifatanyije n’lkigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa, ikomeje ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi.
Ni mu rwego rwo kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi akire bityo hirindwe ugukwirakwira kw’indwara mu bantu benshi.
Ibikorwa by’igenzura kandi birakomeje ku mipaka hagamijwe gukumira indwara z’ibyorezo zambukiranya imipaka.
Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza abantu bose ibamenyesha ko yashyizeho ingamba zo gukumira Mpox.
Ingendo zituruka hanze y’u Rwanda ndetse n’izikorerwa imbere mu gihugu zirakomeje nk’uko bisanzwe kuko hashyizweho amabwiriza ajyanye no kurinda abaturage ndetse n’abashyitsi binjira mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima irashishikariza abantu bose gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ubwandu bwa Mpox bakaraba intoki inshuro nyinshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe (Hand sanitizers);
Barasabwa kandi kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox nko gusesa uruheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z’amatwi;
Mu gihe umuntu agize kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bya Mpox, arasabwa kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose umuntu agize kimwe cyangwa.
Muri wese kandi asabwa gukurikirana amakuru no gukurikiza amabwiriza atangwa n’Inzego z’ubuzima.
Aya makuru mashya atangajwe nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende (Mpox) ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije Isi.
Iyi ndwara yandura cyane imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyansi bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.
Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika “bihangayikishije cyane.”