Raporo ya Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, izwi nka ‘Education Statistical Yearbook’ yatangajwe mu kwezi kwa Gicurasi 2025, igaragaza ko umubare w’abakozi mu rwego rw’uburezi bahawe amahugurwa ku burezi bw’abana bafite ubumuga (Special Needs Education – SNE) no ku burezi budaheza (Inclusive Education).
Ni umubare Minisiteri y’Uburezi ivuga ko wiyongereyeho abantu 752, bava ku 16 412 muri 2022/2023 ugera ku 17 164 muri 2023/2024, bangana na 12.1% by’abakozi 142 031 bari mu rwego rw’uburezi.
Umubare w’abarimu bahawe amahugurwa mu bijyanye n’uburezi bw’abana bafite ubumuga, wariyongereye uva ku 2,862 mu 2017 ugera ku 15,177 mu 2023/2024.
Naho abayobozi bahawe amahugurwa mu bijyanye n’ubu burezi bw’abana bafite ubumuga, biyongereyeho 14.4%. Bavuye kuri 536 mu 2017 bagera ku 1,987 mu 2023/2024.
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, igipimo cy’abakozi bahawe amahugurwa kikiri hasi.
Ikomeza igira iti: “Bigaragaza ko hakenewe gahunda nini kandi ihamye yo guhugura abakozi bose bo mu burezi, yaba abarimu ndetse n’abayobozi, mu bijyanye n’uburezi budaheza.”
Mu mashuri makuru na za kaminuza, habarurwa abanyeshuri bafite ubumuga 1 561.
Abahungu 1 088 bangana na 69.7% n’abakobwa 473 bari ku ijanisha rya 30.3%.
Imibare igaragaza ko abanyeshuri 1 217 bangana na 78% bafite ubumuga cyangwa imbogamizi zitandukanye.
Ni mu gihe abanyeshuri 258 bangana na 16.5%, bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu mashuri y’abakuze biga gusoma no kwandika, abanyeshuri 243 bafite ubumuga, 148 muri bo ni abagore bangana na 60.9% n’abagabo 95 bangana na 39.1%.
Raporo ‘Education Statistic Yearbook’ ya 2023/2024 yatangajwe muri Gicurasi uyu mwaka, igaragaza ko muri abo banyeshuri bakuze bafite ubumuga, 173 bafite ubumuga bw’ingingo.
Faustin Renzaho, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Rusange w’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (AGHR), avuga ko mu burezi bw’abana bafite ubumuga hari byinshi byakozwe ariko hari ibindi bikeneye gukorwa.
Yabwiye Imvaho Nshya ko uburyo bwiza bwo kwiga k’umwana ufite ubumuga, ari uko yaba afite umwarimu uzi ururimi rw’amarenga.
Ati: “Umwana utumva akenshi ajya mu ishuri agakurikira areba ku minwa ya mwarimu umwigisha iyo babimenye kare bakamushyira imbere akabishobora ariko mu buryo bwiza bwo kwiga ni uko wa mwarimu yakabaye azi rwa rurimi rw’amarenga na we akigisha mu buryo bumworoheye.”
Odette Mujawayezu, umwarimu kuri G.S Bihinga mu Karere ka Gatsibo, yahamirije Imvaho Nshya ko ari umwe mu barimu bahuguwe ku burezi bw’abana bafite ubumuga.
Yagize ati: “Abana bafite ubumuga ntabwo twakunze guhura nabo mu kigo nigishamo keretse abafite ubumuga bwingingo.
Ururimi rw’amarenga rero ndaruzi ku buryo bampaye umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bitangora kumwigisha. Nabasha kumvikana na we.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2023/2024, igaragaza ko abanyeshuri bafite ubumuga bagera ku 42,476; abakobwa 23 943 n’abahungu 18 533.