Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust Rwanda, kiratangaza urubyiruko hafi 3,000 rumaze kubona imirimo muri sosiyete zitandukanye zikora ibijyanye n’ubuhinzi.
Byagarutsweho na Gashayija Andrew, Umuyobozi wa Kilimo Trust mu Rwanda, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, ubwo abagize itsinda rya IFAD, BMZ na Visa Foundation basuraga ibikorwa by’umushinga ‘Menya Wigire’ R-YES (Rural Youth Employment Support) muri IPRC Kigali na Sunripe mu Karere ka Bugesera.
Yavuze ko umushinga umaze imyaka 5 ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust ukaba uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD.
Basuye bimwe mu bikorwa byagezweho n’urubyiruko rwanyuze mu mahugurwa ndetse n’abari mu mashuri y’ubumenyingiro no mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.
Gashayija yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu urubyiruko 2,750 hari urwagiye rubona akazi mu makampani atandukanye, urundi rwihangira imirimo.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite abantu hafi 350 bihangiye inganda nto nshya kandi batanga akazi kuri bagenzi babo hatabariwemo abagera hafi ku 2,000 bagiye binjira mu ma kampani atandukanye babonamo akazi.
Twumva icyo ari ikintu cyo kwishimira ariko turi na hano ngo twige amasomo, turebe ese ni ibiki byakosorwa, twashyiramo imbaraga no kurebera hamwe uburyo bashyigikirwa kugira ngo imishinga yabo ikomeze gukora mu gihe kirekire kandi ikaguka.”
Hisham Zehni, Umuhuzabikorwa ushinzwe imibereho idaheza muri IFAD, yavuze ko batanze inkunga zirimo izifasha urubyiruko kongera ubumenyi kugira ngo bashobore kubona akazi cyangwa bihangira imirimo.
Mu byo yiboneye nuko ngo urubyiruko rwishimiye ibyo rwize ndetse rukaba rufite ubushake bwo guhindura Umuryango Nyarwanda mu gihe kiri imbere.
Yashimye ko umushinga wagezweho kandi ko bagiye kureba uko bakongera inkunga.
Ati: “Buri kwezi tubona ubwiyongere bw’imibare y’urubyiruko rubona akazi, urundi rugahanga imirimo mishya. Umusaruro urashimishije kandi turatekereza ko tuzakomeza gutera inkunga uyu mushinga.”
Kagiraneza Justin warangije amahugurwa y’ubuhinzi bw’imboga, avuga ko yarangije kwiga muri TVET Kabutare akagira amahirwe yo guhugurirwa mu kigo cy’ubuhinzi bw’imboga ‘Sunripe’ giherereye mu Karere ka Bugesera.
Ahamya ko akigera muri iki kigo yahigiye byinshi. Ati: “Nahawe inzu bahingamo imboga (Green House) ngo nyiteho ntangira ntunganya ubutaka, nkahinga, nkakurikirana ibyo mpinze kugeza nsaruye.”
Akomeza avuga ko akora cyane kandi akabona umusaruro ibyo bikaba byaramufashije kongera ubumenyi bwo guhinga inyanya.
Mudaheranwa Janvier uri muri gahunda ya R-YES muri IPRC Kigali, avuga ko arimo gukurikirana amahugurwa yo gukora ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha ibivuye mu buhinzi n’ubworozi.
Ati: “Amasomo niga hano azamfasha kujya nkonjesha imboga n’imbuto.”
Yabwiye Imvaho Nshya ko mu masomo biga harimo n’uko bashobora kubika neza gazi n’andi masomo ajyanye n’amashanyarazi.
Akomeza agira ati: “Si ibyo twiga gusa kuko banatwigisha uko umuntu yakwihangira imirimo ku buryo amafaranga yose ufite wayatangizamo umushinga.”
Mu mashuri yisumbuye yize ubutabire, ubugenge n’ubuzima (PCB) nyuma akomereza muri Kaminuza aho yize ubuhinzi mu gashami k’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
IFAD ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’Ubudage ishinzwe Ubukungu n’Iterambere (BMZ) na Visa Foundation batangije umushinga wo gufasha urubyiruko rwo mu cyaro uko rwakwihangira imirimo binyuze mu buhinzi.
Ni umushinga watangiriye mu bihugu 9 bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Umushinga R-YES ‘Menya Wigire’ w’imyaka 5, watangiye mu 2020-2024 ukaba ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust Rwanda.
Amafoto & Video: Kayitare J.Paul