Guhera kuri yu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama kugeza ku ya 28 Mutarama 2026 Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko bafite intego yo kureba uko abaturage bitabira ubworozi bubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza, no guhamya ko ibiryo by’amatungo biboneka uko bikwiye.
Yagize ati “Intego yacu muri iki gikorwa ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho aribwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite”.
Mbere yo gutangira ingendo mu Turere, Abasenateri bazagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye, ku igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibyagezweho mu kurishyira mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Umusaruro witezwe muri iki gikorwa ni ugukomeza guteza imbere ubworozi bufasha mu guhindura imibereho y’umuturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
