Abasenateri batabarije aborozi bagowe n’igiciro cy’ibiryo by’amatungo gihanitse
Ubukungu

Abasenateri batabarije aborozi bagowe n’igiciro cy’ibiryo by’amatungo gihanitse

ZIGAMA THEONESTE

January 19, 2026

Abasenateri bagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ko ikibazo cy’ibiryo by’amatungo bikiboneka ku giciro gihanitse bityo abarozi bayo bakagwa mu gihombo ibyo bageraranya no kuba aborozi bayatunga ariko bo ntabatunge.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Ndabamenye Telesphore, yarimo kugeza ku Nteko Rusange ya Sena ingamba zihari mu gukemura ibibazo bikiri mu kubona ibiryo by’amatungo.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko iyo witegereje mu Rwanda abenshi mu borozi bamaranye ikibazo cyo kuba batabona ibiryo by’amatungo ku giciro gito ugereranyije n’ibyo bayakuramo.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo, hariho inganda ariko n’iziriho zikora ku rugero ruri hasi cyane.”

Ikindi kirimo gikomeye abaturage bakanenga ko ibiryo by’amatungo bihenze. Icyegeranyo cy’urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda cyagaragaje ko abaturage bangana na 57,9% bakigaragaza ko ibiryo by’amatungo bidahagije.

Hari abavuga ngo amatungo ni ukuyatunga ariko yo ntabwo adutunze.

Senateri Mureshyankwano kandi yavuze ko hari n’ikibazo cy’ubuziranenge bw’uko ibyo biryo bikorwa.

Ati: “Aborozi badafite ubumenyi buhagije ku kugaburira amatungo, nta buryo buhagije bwo gupima ibivamo ibiryo by’amatungo, nk’ibigori na soya, kandi abakora ibyo bitujuje ubuziranenge ntabwo bahanwa.”

Yagaragaje ko igiteye impungenge ari uko ibyo biryo iyo bigaburiwe amatungo bitujuje ubuzirange bishobora no kugira ingaruka ku muntu wariye ibiyakomokaho birimo inyama, amata cyangwa amagi.

Hon. Mukabalisa Domitille yavuze ko hari n’ibiribwa by’amatungo byoherezwa mu mahanga nyamara abo mu Rwanda batarihaza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko Guverinoma yafashe ingamba zigamije guhangana n’iki giciro cy’ibiryo by’amatungo binyuze mu kongerera ubushobozi inganda zibikora no kongera umusaruro w’ibihingwa bikurwamo ibyo biryo.

Ati: “Ibibazo by’ibiryo by’amatungo birimo iby’amatungo yuza nk’ibyatsi, hari n’ibiba byanyujijwe mu nganda, bigaburirwa atuza, n’ibigaburirwa amafi, iyo urebye ibyanyuze mu nganda n’ubundi biba byaturutse mu bihinzi. Ni ibigori bikoreshwa kuri 50%, Soya igakoreshwa kuri 40%, iyo urebye rero uba ukeneye ibikoresho by’ibanze.”

Yavuze ko hari gahunda yo kugabanya ibikurwa hanze y’Igihugu mu rwego rwo guhangana n’icyo giciro cyabyo ku masoko.

Ati: “Twatekereje rero kuri gahunda ebyiri, kuzamura umusaruro w’ibihingwa kuri hegitari, aho ubutaka twahingwaga nibura kuri hegitari imwe tukaba twakuramo ibihumbi 600. Tukaba twazamura tukeza nka toni 4 kuri hegitari twajyaga twezaho toni 2 ndetse ahandi tukaba twazirenza.”

Yunzemo ati: “Ibikomoka ku buhinzi nibiboneka biraza byunganire ibikenerwa mu nganda bivamo ibiryo by’amatungo ariko kandi bivemo n’ibyo abaturage bagomba kurya. Tuzakomeza dukore isesengura kuko na bya bindi dukura mu nganda ntibihagije.”

Ibyo tuzabinogereza muri gahunda tugiye gushyiraho aho inganda zishyiraho uburyo bunoze kugira ngo zunganirwe, zikore ibiryo by’amatungo bityo n’abahinzi babigure bahendukiwe.”

Ubworozi ni rumwe mu nzego zifatiye runini Abanyarwanda, cyane ko rufite uruhare rwa 3% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu. Intego ni uko bizagera mu 2029, ubworozi bukorwa mu buryo bugezweho butunga ababukora, ndetse bukinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Ibi bizakorwa binyuze mu kongera ingano y’ibiryo by’amatungo bitunganywa, gukoresha icyororo cyiza no guteza imbere ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko 50% by’ingo zo mu Rwanda zorora hagamijwe inyama, amata n’amagi.

Muri izi ngo izoroye inka ni 28%, izoroye ihene ni 19%, ingurube ni 15%, inkoko ni 12%, mu gihe izoroye inkwavu ari 6%.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye
ABasenateri batabarije aborozi bagorwa no kubona ibiryo by’amatungo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA