Abasenateri b’u Rwanda na Pakistan mu bufatanye mu iterambere
Amakuru

Abasenateri b’u Rwanda na Pakistan mu bufatanye mu iterambere

ZIGAMA THEONESTE

October 13, 2025

Itsinda ry’ubucuti hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Pakistan rigizwe n’Abasenateri bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Abasenateri bo muri Pakistan bakiriye neza uru rubuga rwiza rugamije gushimangira umubano mu bukungu no gushyigikira  iterambere rirambye binyuze muri dipolomasi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibihugu byombi bibanye neza, muri Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulia ya Kiyisilamu ya Pakistan.

Imwe mu ngingo z’ingenzi z’uru ruzinduko kwari ugutaha ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Islamabad mu Murwa Mukuru wa Pakistan, nk’intambwe ikomeye yo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Icyicaro cy’Ambasade y’u Rwanda cyatangiye gukorera mu Murwa Mukuru wa Pakstan, Islamabad guhera mu mwaka ushize wa 2024.

Uru ruzinduko rwa mbere rwa Minisitiri Amb. Nduhungirehe muri Islamabad kandi rwari rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Pakistan mu bya dipolomasi.

Urwo ruzinduko rwabaye nyuma y’ubutumire Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahawe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Sen. Mohammad Ishaq Dar.

Ni uruzinduko kandi Leta ya Pakistan ndetse n’u Rwanda byabonye nk’indi ntambwe y’ingenzi mu kurushaho kwimakaza umubano uzira amakemwa mu bya dipolomasi.

Mu mwaka wa 2023, Pakistan yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 456 by’amadolari ya Amerika, byiganjemo imiti ipfunyitse ifite agaciro k’ibihumbi 275 by’amadolari ya Amerika.

Hagati aho, ibicuruzwa  u Rwanda rwohereje muri Pakistan muri uwo mwaka bifite agaciro ka miliyoni 26.8 z’amadolari ya Amerika, aho icyayi ari cyo cyari cyinshi kuko gifite agaciro ka miliyoni 26.7 z’amadolari ya Amerika.

U Rwanda na Pakistan byatangije umubano mu bya dipolomasi guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.

Muri Gashyantare 2021, Pakistan yafunguye Ambasade yayo i Kigali, mu gihe mbere y’aho inyungu z’icyo gihugu zarebererwaga n’Ambasade yacyo y’i Nairobi muri Kenya.

Muri Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Ambasade yayo muri Pakistan maze ku ya 15 Nyakanga 2024, Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Pakistan Fatou Harerimana ashyikiriza Perezida wa Pakistan inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye.

U Rwanda rubona amahirwe y’ubutwererane na Pakistan mu guhererekanya ubumenyi, gahunda zihuriweho z’ubushakashatsi, ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ryimakaza kubungabunga ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA