Abaturage basaga ibihumbi bine basizwe iheruheru n’ibiza byujuje umugezi wa Sebeya ukabasenyera mu mwaka wa 2023, bamwe bakahasiga ubuzima, kuri uyu wa 22 ukwakira 2026, bashyikirijwe amacumbi agezweho 564.
Ni inzu bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari yabasuye m urwego rwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza ubwo bari bahuye n’ibyo biza bikabahungabanya cyane.
Izo nzu zubatse mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira washyikirije ayo macumbi abagenerwabikorwa yababwiye ko ubutumwa bwa Perezida Kagame yabashimiye uburyo bakomeje kwihangana bitewe n’ibihe banyuzemo bigoye kandi bikomeye ubwo batakazaga imitungo yabo ndetse n’ubuzima biturutse ku biza.
Yagize ati: “Kuba mwarihanganiye ububabare, ibihombo, ndetse n’ibibazo by’ihungabana mu buryo bw’umubiri mwagize muri byo bihe ubwo mwibasirwaga n’ibiza byo muri Gicurasi 2023. Nubwo bamwe muri mwe mwabuze abanyu, ariko mwakomeje guharanira kwiyubaka mu buzima bw’ejo hazaza, rero imvugo ni yo ngiro, Leta ntizigera ibatererana gusa namwe uruhare rwanyu ni ngombwa kugira ngo izi nzu zikomeze zigire isuku n’umutekano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yibukije abagenewe inzu kuzibungabunga mu buryo bwose bushoboka kuko ari imitungo yabo.
Agaruka ku ngamba Akarere kafashe mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’amazi, harimo kubaka inkuta zikomeye ku nkengero za Sebeya n’ibindi.
Bazegerezwa Amashuri y’abana babo hafi aho
Yaboneyeho gushima Banki y’Isi ko yafatanyije na Leta y’u Rwanda kugira ngo abaturage bahuye n’ibibazo babone aho kuba. Ati: “Ntabwo ari amacumbi muhawe gusa, kuko hateganyijwe ko muzubakirwa n’ibyumba by’amashuri 16 aho abana banyu bazigira hafi yizo nzu zanyu.”
Avugana na Imvaho Nshya, Uwimana Winifrida w’imyaka 65 uri mu bahawe inzu, avuga ko atazigera yibagirwa ijoro ubwo ikibazo cy’ibiza cyabibasiraga ariko icyo gihe Leta na bwo yahise ibagoboka vuba ibashakira aho baba bakodesheje mu gihe gito.
Ati: “Ijoro ribara uwariraye icyo gihe umuvu w’amazi yasandariye mu nzu zacu nyuma y’uko imitungo yacu ndetse n’ubuzima bihatikiriye twumvaga ubuzima burangiye, gusa si ko byagenze kuko Leta yacu yatubaye hafi iradufasha aho bishoboka. Ku buryo bafashije no guherekeza mu cyubahiro abacu bahapfiriye.”
Naho Germain Nyirandeze na we wahawe icumbi, yagarutse ku buryo batasigaye bonyine muri ibyo bihe by’amage, ati: “Nubwo twabuze abacu n’ibyacu, turashima ubuyobozi bwaduhumurije kuko hari bamwe bari bagize ibibazo by’ihungabana ariko ubu turishimye turatuje.”
Mu ijoro rishyira ku itariki ya 3 Gicurasi 2023, ubwo imvura idasanzwe yibasiraga Uturere dutandukanye turimo n’aka Rubavu aho amazi y’umugezi wa Sebeya yuzuraga agasandarira mu ngo z’abaturage.
Ayo mazi menshi yasenyeye abaturage basaga 4 235 mu gihe abandi 104 bahakomerekeye bakajya kuvuzwa, naho 29 bahasiga ubuzima. Icyo gihe inzu 719 ni zo zasemyutse burundu naho izindi zigera kuri 855 zirangirika byoroshye ibice bimwe birasanwa.
MINEMA itangaza ko muri rusange miliyari zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zakoreshejwe mu gushakira amacumbi abaturage basenyewe kuva ibiza byatangira kwibasira Akarere ka Rubavu. Gahunda yo guha abaturage ayo macumbi yahuriranye n’igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza.
Inzu zigezweho bubakiwe buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ifite ibyangombwa byose byuzuye umuriro n’amazi, ubwiherero, ububiko, uturima tw’igikoni, ibigega bifata amazi n’ibindi bikorwa remezo nkenerwa.





