Abashinzwe abakozi muri Afurika bagararaje   AI nk’ishingiro ryo kubona akazi
Ubukungu

Abashinzwe abakozi muri Afurika bagararaje   AI nk’ishingiro ryo kubona akazi

KAMALIZA AGNES

November 21, 2024

Mu nama Nyakurika y’Abayobozi bashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye, bagaragaje ko kuba Afurika iri gukataza mu ikoranabuhanga yinjira mu gukoresha ubwenge buhangano (AI), bidakwiye guhangayikisha abakozi kuko  ari andi mahirwe yo guhanga no kubona akazi.

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 ni bwo Abashinzwe abakozi muri Afurika bagaragaje ko kuba ikoranabuhanga riri kwiyongera hose bidakwiye guhungabanya abantu, ahubwo bikwiye kubafungura amaso bakareba amahirwe y’imirimo aribonekamo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Nkulikiyinka Christine, yagaragaje ko AI idakwiye kwirengagizwa ndetse abantu bakwiye kumva ko ari amahirwe mu ihangwa ry’imirimo kuri benshi aho kubatwara imirimo.

Yagize ati: ”Ikoranabuhanga rya  AI ni ikintu tutagomba kwirengagiza kandi kizagira uruhare rukomeye, hari benshi batinya bavuga ngo uko rizamuka ni ko imirimo igabanyuka, ariko si ko bimeze kuko naryo ifite indi mirimo rihanga. Ahubwo icyo twareba ni  gute abantu turi  kwigisha uyu munsii twabafasha ngo itababera ikibazo ahubwo rikabaviramo amahirwe yo kubona indi mirimo.”

Chamim Walusimbi, ni umukozi mu Kigo cy’Afurika gishinzwe Abakozi, (Board of Africa Human Resources Confederation), avuga ko ikintu cyo kwibandwaho ari ugukoresha ikoranabuhanga kuko ari inzira nziza iganisha ku iterambere ryihuse.

Ati: ”Abashinzwe abakozi muri Afurika bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu gufashanya ngo bagere ku cyerekezo 2063. Gusa ibyo ibigo biba bikeneye icyo gihe ni amahugurwa ajyanye no kongera ubumenyi, tukubaka ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga  bikamenyerwa ko rizadufasha kwihutisha akazi no guhangana n’icyuho gihari.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda, Steven  Karangwa, yavuze ko abantu bakwiye kugendana n’Isi y’ikoranabuhanga bakoresha ubwenge buhangano,AI, hanagenderwa ku muvuduko uri hejuru ngo bigerweho.

Ati: “Abantu bareke kugira ubwoba ngo ama robo,( Robots), aradusimbura, ubwenge karemano  ni bwo bukenewe ku isoko.”

Abashinzwe kwita ku bakozi muri Afurika bagaragaje ko abatuye uyu mugabane bakwiye kubaho neza ariko bishingiye ku murimo utunga umuntu.

Bagaragaje ko imbogamizi zikiri ku mugabane zijyanye no kuba umuntu ashobora gushaka akazi mu bindi bihugu ariko bikaba  ikibazo ku bijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibigenderwaho kugira ngo ako kazi kaboneke.

Banagaragaje ko kudahuza  imico bijya biba imbogamizi kuko usanga hari ibihugu bimwe biha akazi abakozi hagendewe ku bikorwa n’ibihugu by’i Burayi bityo ko Afurika ikwiye gukuraho izo mbogamizi zose kugira ngo bigerweho.

Abayobozi bashinzwe abakozi kandi banagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’umugabane binyuze mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2063, harimo guhangana  n’imihindagurikire y’ibihe, kongerera abakozi ubushobozi, kwita ku buzima bwo mu mutywe bw’abakozi, kugendana n’ibihe hatangwa amahirwe ku rubyiruko n’abagore  n’ibindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA