Abashinzwe imari ya Leta 5 bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo
Ubutabera

Abashinzwe imari ya Leta 5 bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo

WILSON TWAGIRA

October 26, 2026

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu bakozi 3 794 bo mu bigo 29 bakorewe igenzura ry’imitungo, abashinzwe imari n’umutungo batanu bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo, bituma batatu muri bo bakorerwa raporo zishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibi byagaragajwe muri Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2025-2026, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, aheruka kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Yasobanuye ko mu myaka itatu ishize, kuva mu 2023-2024 kugeza mu 2025-2026, Urwego rw’Umuvunyi rwagenzuye inkomoko y’umutungo w’abayobozi n’abakozi ba Leta batoranyijwe, ndetse n’imitwe ya politiki, hagamijwe kureba niba imenyekanisha ry’umutungo rikorwa hakurikijwe amategeko.

Ati “Mu bigo bigera kuri 29 hagenzuwe abantu 3 794, harimo abashinzwe imari n’umutungo, ubugenzuzi n’amasoko. Abagera kuri batanu ntibashoboye gusobanura inkomoko y’imitungo yabo, batatu bakorerwa raporo zishyikirizwa inzego bireba kugira ngo bakorerwe iperereza, mu gihe amakuru y’inyongera agishakishwa ku bandi.”

Ku bakozi bo mu turere, Umuvunyi Mukuru yavuze ko mu turere 11 hagenzuwe abakozi 2 084, muri bo batatu bakaba batarashoboye gusobanura inkomoko y’imitungo yabo.

Yavuze ko kuri abo bakozi na bo hakozwe raporo zishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza.

Amafaranga asaga miliyoni 100 yasubijwe mu isanduku ya Leta 

Mu gusubiza ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku igenzura ryakozwe mu turere dutanu gusa, bitewe n’ingengo y’imari idahagije, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasobanuye ko amafaranga asaga miliyoni 100 Urwego rw’Umuvunyi ayobora rwasubije mu isanduku ya Leta yari agenewe imishahara y’abakozi, atari ay’ibikorwa by’urwego.

Ati “Amafaranga Urwego rw’Umuvunyi rwasubije ntabwo yari agenewe ibikorwa biri mu nshingano zacu, ahubwo ni amafaranga yari agenewe imishahara.”

Yasobanuye ko hari imyanya imwe n’imwe irimo abakozi bakora nk’abasigire, ku buryo hari amafaranga yagenewe abakozi bo muri iyo myanya ashobora kudakoreshwa yose, bityo agasaguka.

Yongeyeho ko hari ibikorwa Urwego rw’Umuvunyi rukora ku bufatanye n’izindi nzego, bigatuma amafaranga yari gukoreshwa mu bikorwa bimwe na bimwe ajyanye n’abakozi azigamwa.

Yatanze urugero rw’igihe minisiteri runaka isabye Urwego rw’Umuvunyi gutanga amahugurwa ku bakozi bayo, iyo minisiteri ikishyura ibikenerwa mu kuyategura no kuyatanga. 

Ibyo bituma Urwego rw’Umuvunyi rudakoresha amafaranga yari guteganya kuri ibyo bikorwa, bityo rukagira ayo ruzigama.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’Ibikorwa by’urwo Rwego

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA